NST2 ni gahunda yitezweho iki? – Ibitekerezo

Icyiciro cya kabiri cya Gahunda y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere (Second National Strategy for Transformation, NST2) cyemejwe muri Kanama 2024, gitangira gushyirwa mu bikorwa muri Nzeri 2024.
Ni gahunda y’imyaka itanu izashyirwa mu bikorwa kugeza mu 2029, igamije gushyira mu bikorwa intego z’igihe kirekire z’u Rwanda, cyane cyane izigaragara muri Vision 2050.
NST2 ni iki?
Ariko se, NST2 ni gahunda yitezweho iki? Ni izihe mpinduka igomba kuzana ku bukungu, ku mibereho y’abaturage no mu miyoborere y’igihugu? Kandi se, izi ntego zizagerwaho gute?
NST2 yashyizweho mu gihe u Rwanda rushaka kwihutisha iterambere ry’ubukungu, kongera ubushobozi bwo guhanga imirimo, guteza imbere ishoramari n’ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga, ndetse no kuzamura imibereho y’abaturage. Muri rusange, iyi gahunda ni igikoresho cyo guhindura intego z’igihe kirekire z’igihugu mo ibikorwa bifatika n’ibipimo bishobora gukurikiranwa mu gihe cy’imyaka itanu.
Iyi gahunda ishingiye ku nkingi eshatu z’ingenzi: Impinduka mu Bukungu (Economic Transformation), Impinduka mu Mibereho y’Abaturage (Social Transformation) n’Imiyoborere Ihindura Ibintu (Transformational Governance). Izi nkingi zose zifite intego yo gutuma iterambere ry’igihugu ritagarukira gusa ku kuzamuka k’umusaruro w’igihugu, ahubwo rikagera no ku mibereho y’umuturage, ku burezi, ku buzima, ku mirimo no ku mitangire ya serivisi.
Mbere ya NST2 hari iki?
Mbere ya NST2, u Rwanda rwari rufite NST1 (National Strategy for Transformation 2017–2024), gahunda y’imyaka irindwi yari igamije kwihutisha impinduka mu bukungu, mu mibereho y’abaturage no mu miyoborere. Muri NST1, u Rwanda rwageze ku bikorwa by’ingenzi birimo kwihutisha iterambere ry’ubukungu, guteza imbere urwego rw’abikorera, kongera ishoramari, guteza imbere ikoranabuhanga n’ibikorwaremezo, ndetse no kuzamura imibereho y’abaturage.
Muri icyo gihe kandi, igihugu cyakomeje kugabanya ubukene, kwagura serivisi z’ibanze no guteza imbere ibikorwa by’uburezi n’ubuzima. NST1 yamaze imyaka irindwi, irangira muri Kamena 2024, isiga hari iterambere ryagezweho mu nzego zitandukanye. Urugero, umubare w’ingo zifite amashanyarazi wiyongereye uva kuri 34.4% mu 2017 ugera kuri 76.3% mu 2024; serivisi za Leta zitangirwa kuri interineti ziyongereye ziva kuri 155 mu 2017 zigera kuri 684 mu 2024; imirimo irenga miliyoni 1.37 yaremwe hagati ya 2017 na 2023, naho mu bikorwaremezo hakomeza kwagurwa ibijyanye n’ingendo n’ubwikorezi, amasoko yo ku mipaka ndetse n’inganda.
NST2 ntabwo yatangiye urugendo rushya, ahubwo yubakiye ku byagezweho na NST1, ikazirikana n’amasomo yavuyemo kugira ngo, mu 2024–2029, u Rwanda rushobore kwihutisha kurushaho iterambere no kugera ku ntego ndende za Vision 2050.
Twitege iki kuri NST2?
Mu byo kwitega kuri NST2 harimo kwihutisha iterambere ry’ubukungu no kongera amahirwe y’akazi n’ishoramari. Iyi gahunda igamije guteza imbere urwego rw’abikorera, kongera umusaruro, kwagura ibyoherezwa mu mahanga no guteza imbere ibicuruzwa na serivisi bikorerwa mu Rwanda.
Mu gihe cy’imyaka itanu, Guverinoma yihaye intego yo guhanga imirimo itanga umusaruro kandi ibereye abakozi igera kuri miliyoni 1.25, ndetse no kongera ibyoherezwa mu mahanga. Ku mibereho y’abaturage, NST2 yitezweho kuzamura ireme ry’uburezi na serivisi z’ubuzima, kurwanya imirire mibi n’igwingira ry’abana, guteza imbere isuku n’isukura no gukomeza kugabanya ubukene.
Mu byo kwitega kandi harimo kunoza imiyoborere n’imitangire ya serivisi, gukomeza kubaka inzego zishoboye kandi zibazwa inshingano, ndetse no kongera uruhare rw’abaturage mu miyoborere.
Muri rusange, NST2 yitezweho kuzana impinduka zifatika mu buzima bw’Abanyarwanda, kuva ku mirimo n’amahirwe y’ubukungu kugeza ku burezi, ubuzima na serivisi bahabwa. Bityo, intsinzi yayo ntizapimirwa gusa ku mubare w’intego zashyizweho, ahubwo izagaragarira ku buryo izo ntego zizahinduka ibikorwa n’impinduka zigaragara mu buzima bwa buri munsi, ari na byo bizafasha u Rwanda gukomeza gutera intambwe rugana ku ntego za Vision 2050.
Gahunda ya NST2