Chris Brown yakatiwe igihano cy’amezi umunani asubitse ku cyaha yakoze mu 2023

Umuhanzi w’Umunyamerika Chris Brown yakatiwe igihano cy’amezi umunani asubitse n’Urukiko rwa Southwark Crown i Londres, mu Bwongereza, nyuma yo kwemera icyaha cy’urugomo no guteza imvururu yakoze mu 2023.
Uyu munsi, ku wa 26 Ukwakira 2026, umuhanzi w’Umunyamerika Chris Brown yakatiwe igihano cy’igifungo cy’amezi umunani gisubitswe mu gihe cy’umwaka umwe n’Urukiko rwa Southwark Crown Court i Londres, mu Bwongereza.
Ubushinjacyaha bwavuze ko amashusho yafashwe na kamera z’umutekano yagaragaje Chris Brown akubita Diaw mu mutwe akoresheje icupa rya tequila. Uwo mutunganyamuziki wahise ajyanywa kwa muganga afite ibikomere ku mutwe no ku ivi.
Chris Brown yaje kwemera icyaha muri Nyakanda 2026 cyo guteza imvururu mu mirwano yateje ku mutunganyamuziki Abraham Diaw mu kabyiniro ka Tape mu rukerera rwo ku wa 19 Gashyantare 2023, bituma ibindi byaha bikomeye yari akurikiranyweho, birimo gukomeretsa umuntu bikomeye, bitakomeza kuburanishwa.
Umucamanza Tony Baumgartner yavuze ko gukoresha icupa ry’ikirahure muri ubwo buryo byari biteje akaga, ariko yita ku kwemera icyaha kwa Brown n’izindi mpamvu zoroshya igihano.
Chris Brown yari yatawe muri yombi muri Gicurasi 2025, ubwo yari yagarutse mu Bwongereza mu rwego rw’ibitaramo bye. Nyuma yaje kurekurwa by’agateganyo amaze gutanga ingwate ya miliyoni eshanu z’amapawundi, kugira ngo abashe gukomeza ibikorwa bye by’umuziki mu gihe urubanza rutararangira.
Iki gihano gisubitse ntibivuze ko atagomba guhita afungwa kubera iki gihano, ariko agomba kubahiriza ibisabwa n’urukiko. Uru rubanza rwongeye kwibutsa amateka y’ibibazo by’amategeko byagiye bikurikirana uyu muhanzi, wari warakatiwe mu 2009 kubera gukubita uwari umukunzi we, Rihanna.
Chris Brown ubwo yari ageze mu Rukiko rwa Southwark Crown i Londres