Inkiko zo mu Rwanda zigiye kujya ziburanisha imanza zirimo abana mu buryo bwihariye

Bruno I. Bagambiki ·

Inkiko zo mu Rwanda zigiye kujya ziburanisha imanza zirimo abana mu buryo bwihariye

Urukiko rw’Ikirenga rwagaragaje amahame agomba kugenderwaho mu kuburanisha imanza zirimo abana, agamije kurengera uburenganzira bwabo, kubaha agaciro, kwihutisha imanza no kubarinda ihungabana rishobora guterwa n’imiburanishirize itita ku myaka n’imyumvire yabo.

Urwego rw’Ubucamanza mu Rwanda rwagaragaje amahame agomba gukurikizwa mu iburanisha ry’imanza zirimo abana, hagamijwe kurengera uburenganzira bwabo no kubahiriza inyungu zabo mu byemezo byose bibafatirwaho.

Mu butumwa rwashyize ku rubuga rwa X, Urukiko rw’Ikirenga rwagaragaje ko inyungu z’umwana zigomba gushyirwa imbere, hirindwa icyemezo cyose gishobora kumushyira mu kaga, kumuhutaza, kumutererana cyangwa kugira ingaruka mbi ku mubiri, mu mitekerereze no mu mibereho ye.

Aya mahame ateganya ko inkiko zigomba kuzirikana imyaka umwana afite, urwego rw’imyumvire ye n’ibikenewe kugira ngo akure neza. Ibitekerezo by’umwana na byo bigomba kumvwa mu bwisanzure kandi bigahabwa agaciro hakurikijwe imyaka ye n’ubushobozi bwe bwo gusobanukirwa.

Ayo mahame kandi agena ko ibyemezo bifatwa ntibigomba kandi kumugaragarizaho ivangura rishingiye ku gitsina, ubumuga, inkomoko cyangwa ikindi cyiciro cy’imibereho.

Ikindi cy’ingenzi ni uko imanza zirimo abana zigomba guhabwa ubwihutirwe, zikaburanishwa mu buryo bubarinda ihungabana n’ibindi bikomere byo mu mutwe.

Aya mahame anateganya ko umwana agomba guhagararirwa no kunganirwa mu mategeko, ndetse agahabwa ubufasha mu by’amategeko mu nzego zose z’urubanza, uhereye igihe agejejwe imbere y’inzego z’ubutabera.

Ibi bihura n’icyerekezo cy’ubutabera bwita ku mwana, aho uburyo imanza ziburanishwamo bugomba kuzirikana ko umwana akeneye kurindwa no gufashwa mu mikurire ye, aho gufatwa nk’umuntu mukuru mu buryo bumwe.

IBANZE.com

Fungura JavaScript kugira ngo ukoreshe urubuga rwose.

Subira ahabanza