Ivugurura ry’ubutabera ryagabanyije ibirarane by’imanza n’ubucucike muri gereza mu Rwanda

Politiki y’u Rwanda y’Ubutabera Mpanabyaha yatangiye gushyirwa mu bikorwa mu 2022 yagaragaje impinduka mu kugabanya ibirarane by’imanza no guhangana n’ubucucike bwari bumaze igihe bugaragara muri gereza.
Minisitiri w’Ubutabera, Emmanuel Ugirashebuja, yagaragarije Abadepite ko mbere y’iyi politiki ibirarane by’imanza byari kuri 62%, ariko byaje kugabanuka bigera kuri 42%.
Impinduka zanagaragaye mu bigo by’amagororero. Mbere y’amavugurura, gereza zari zifite imfungwa zingana na 144.5% by’ubushobozi bwazo, mu gihe uwo mubare wari umaze kugera kuri 97.5%.
Kimwe mu byafashije kugabanya umubare w’abantu bajya muri gereza ni ugushyira imbere ibindi bihano bitandukanye no gufungwa. Abantu bagera kuri 858 bari bamaze gushyirwa mu bihano bakorera mu muryango aho kujyanwa muri gereza.
Izi mpinduka ziri mu mugambi wo gutuma ubutabera bwihuta, ibibazo bishobora gukemurwa mu bundi buryo bikabonerwa ibisubizo bitarindiriye ko byose bigera mu nkiko cyangwa ngo buri gihano kirangirire ku gufungwa.