Pasiteri wishe abana 190 abashuka kwiyicisha inzara yakatiwe imyaka 200 y’igifungo

Olga Patience Muco ·

Pasiteri wishe abana 190 abashuka kwiyicisha inzara yakatiwe imyaka 200 y’igifungo

Urukiko Rukuru rwa Mombasa muri Kenya rwakatiye umupasiteri Paul Mackenzie igifungo cy’imyaka 200, nyuma yo kumuhamya uruhare mu rupfu rw’abantu 191, barimo abana 190, bashutswe ko kwiyicisha inzara byari kubafasha kujya mu ijuru guhura na Yezu.

Uyu mwanzuro wafashwe ku wa Gatanu, tariki ya 6 Ugushyingo 2026, n’umucamanza Diana Kavedza, wategetse ko Mackenzie ahanishwa imyaka 100 kubera abantu bishwe n’inzara n’indi 100 kubera abishwe hakoreshejwe ubundi buryo.

Mackenzie wari uyoboye idini ryitwa Good News International Church, yashinjwe gutegeka abayoboke be kwiyicisha inzara, bamwe bakabikora hamwe n’abana babo, abizeza ko bazajya mu ijuru mbere y’uko imperuka iba.

Iperereza ryagaragaje ko bamwe mu bayoboke be babuzwaga kurya ku ngufu, abandi bagakubitwa cyangwa bagafungirwa ahantu kugeza bapfuye. Mu bantu 191 yahamijwe kwica, 183 bishwe n’inzara, mu gihe abandi umunani bishwe hakoreshejwe ubundi buryo.

Ibi byaha byamenyekanye mu 2023, ubwo Polisi yatangiraga kuvumbura imirambo yari yarashyinguwe mu byobo rusange mu ishyamba rya Shakahola, mu Ntara ya Kilifi. Imirambo 448 ni yo yaje kuhaboneka, nubwo urubanza rwaciwemo umwanzuro kuri uyu wa Gatanu rwarebaga abantu 191 gusa.

Abandi bantu 28 bari bafatanyije na Mackenzie muri ibyo bikorwa na bo bakatiwe ibihano by’igifungo biri hagati y’imyaka 10 na 160.

Mackenzie yahakanye ko yigeze ahatira abayoboke be kwiyicisha inzara, ariko urukiko rwatesheje agaciro ibyo yireguje. Abamwunganira mu mategeko batangaje ko bazajuririra uwo mwanzuro.

Uyu mupasiteri aracyakurikiranyweho ibindi byaha bifitanye isano n’urupfu rw’abandi bantu, birimo ibyaha by’iterabwoba, iyicarubozo n’ihohoterwa rikorerwa abana.

Urukiko Rukuru rwa Mombasa muri Kenya rwakatiye umupasiteri Paul Mackenzie igifungo cy’imyaka 200, nyuma yo kumuhamya uruhare mu rupfu rw’abantu 191, barimo abana 190

IBANZE.com

Fungura JavaScript kugira ngo ukoreshe urubuga rwose.

Subira ahabanza