Teganya Jean Léonard ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu yagejejwe i Kigali

Teganya Jean Léonard, ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’ibyaha byibasiye inyokomuntu, yagejejwe mu Rwanda avuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yari yarakatiwe igifungo cy’amezi 97 nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo gutanga amakuru y’ibinyoma mu bijyanye n’abinjira n’abasohoka ndetse no kubeshya mu rukiko.
Uyu mugabo w’imyaka 55 yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali mu mugoroba wo ku wa Mbere, tariki ya 9 Ugushyingo 2026, aherekejwe n’inzego z’umutekano za Amerika, ahita ashyikirizwa inzego z’ubutabera z’u Rwanda.
Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda bwatangaje ko Teganya yashyiriweho inyandiko itanga ikirego mu 2014, akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu bivugwa ko yakoreye mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare, ubu ni mu Karere ka Huye.
Teganya yari umunyeshuri wigaga ibijyanye n’ubuvuzi muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda mu 1994, akaba yaranimenyerezaga umwuga mu Bitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB), aho akekwaho kuba yaragiriye uruhare mu bikorwa byo gutoteza no kwica Abatutsi bari bahahungiye.
Ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu ashinjwa
Amakuru yatangajwe n’Ubushinjacyaha bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu rubanza rwabereye i Massachusetts agaragaza ko Teganya yashinjwaga gukorana n’Interahamwe n’abasirikare mu gushakisha Abatutsi bari bahungiye mu Bitaro bya Butare, bakabakura aho bihishe kugira ngo bicwe.
Mu bimenyetso byatanzwe mu rukiko, hagaragajwe ko abo batotezaga bashakishaga abarwayi b’Abatutsi n’abandi bari bahungiye muri ibyo bitaro, bamwe bakajyanwa inyuma y’inyubako y’ababyeyi, aho bicirwaga.
Ubushinjacyaha bwa Amerika bwagaragaje ko mu bimenyetso byatanzwe harimo ibihuza Teganya n’iyicwa ry’Abatutsi batatu bari mu bitaro bya Butare, ndetse n’abanyeshuri bane b’Abatutsi bari mu macumbi y’abanyeshuri, aho yari asanzwe atuye.
Yashinjwaga kandi kugira uruhare mu gushimuta abagore b’Abatutsikazi bari bahungiye muri ibyo bitaro, bakajyanwa gufatwa ku ngufu. Ubushinjacyaha bwavuze ko ibimenyetso byatanzwe byamuhuzaga n’ibikorwa bitanu byo gufata ku ngufu abagore babiri b’Abatutsikazi.
Teganya kandi yashinjwaga kuba yari umunyamuryango w’ishyaka MRND ryari ku butegetsi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse n’umwe mu bari bagize Interahamwe, aho bivugwa ko yakoreraga imyitozo ijyanye no kurwana no gukoresha intwaro.
Ibi bimenyetso byifashishijwe mu rubanza rwe rwo muri Amerika, ariko urwo rukiko ntirwamuhamije icyaha cya Jenoside. Ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu akurikiranyweho mu Rwanda bizasuzumwa n’ubutabera bw’u Rwanda.
Urubanza rwe muri Amerika
Mbere yo koherezwa mu Rwanda, Teganya yari amaze imyaka irenga umunani afungiwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma yo gukurikiranwaho ibyaha bifitanye isano no kubeshya inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka no gutanga amakuru atari yo mu gihe yasabaga ubuhungiro.
Ku wa 5 Mata 2019, inteko y’abacamanza n’abaturage mu Rukiko rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika rwo muri Massachusetts yamuhamije ibyaha bibiri byo gukoresha uburiganya mu bijyanye n’abinjira n’abasohoka, n’ibindi bitatu byo kubeshya amaze kurahira ko azavuga ukuri.
Ku wa 1 Nyakanga 2019, Umucamanza F. Denis Saylor IV yamukatiye igifungo cy’amezi 97, angana n’imyaka umunani n’ukwezi kumwe.
Mu rubanza rwe, Ubushinjacyaha bwa Amerika bwagaragaje ko Teganya yahishe amakuru yerekeye uruhare ashinjwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kugira ngo abone ubuhungiro muri icyo gihugu.
Urukiko rwanagaragaje ko yari yarabeshye mu buhamya yatanze ubwo yireguraga, bikaba byarabaye imwe mu mpamvu zatumye igihano cye cyongerwa.
Nyuma yo gukatirwa, Teganya yajuririye urwo rubanza, ariko ku wa 17 Gicurasi 2021, urukiko rw’ubujurire rwemeza ko icyemezo cyo kumuhamya ibyaha n’igihano yari yarahawe bigumaho.
Nubwo mu rubanza rwe hagarutswe cyane ku bikorwa ashinjwa kuba yarakoze muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ibyaha yahamijwe muri Amerika byari bijyanye no kubeshya inzego z’abinjira n’abasohoka no gutanga ubuhamya bw’ibinyoma byonyine.
Ubwo Teganya Jean Leonard yagezwaga ku Kibuga Mpuzamahanga cya Kigali
Yahunze u Rwanda, anyura mu bihugu bitandukanye
Teganya yavukiye mu 1971 mu Murenge wa Gatumba, mu Karere ka Ngororero, mu Ntara y’Iburengerazuba. Mu 1994 yari atuye i Butare, aho yigaga ibijyanye n’ubuvuzi muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda.
Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuye mu Rwanda muri Nyakanga 1994, anyura mu cyahoze ari Zaïre, ubu ni Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Kenya n’u Buhinde, mbere yo kugera muri Canada mu 1999.
Ageze muri Canada, yasabye ubuhungiro, ariko inzego z’icyo gihugu zanga ubwo busabe nyuma yo gusuzuma amakuru yamuhuzaga n’ibikorwa by’ubwicanyi byakorewe mu Bitaro bya Butare mu gihe cya Jenoside.
Nyuma y’imyaka myinshi y’imanza zijyanye n’ubusabe bwe bw’ubuhungiro, inzego za Canada zemeje ko atemerewe kuguma muri icyo gihugu.
Ku wa 3 Kanama 2014, Teganya yambutse umupaka wa Canada na Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’amaguru, yinjirira hafi y’umujyi wa Houlton, muri Leta ya Maine, aho yahise afatwa n’inzego zishinzwe umutekano.
Yongeye gusaba ubuhungiro muri Amerika, ariko aza gukurikiranwaho ibyaha byo guhisha amakuru ajyanye n’uruhare ashinjwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bituma mu 2017 atangira kuburanishwa mu nkiko z’icyo gihugu.
Ni uwa munani Amerika yohereje mu Rwanda
Umuvugizi w’Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda, Faustin Nkusi, yatangaje ko Teganya ari umuntu wa munani ukekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi woherejwe mu Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Yasobanuye ko u Rwanda rukomeje gukorana n’inzego z’ubutabera za Amerika mu gushakisha no gukurikirana abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bahungiye muri icyo gihugu.
Nkusi yanagaragaje ko Teganya atigeze ahamwa n’ibyaha bya Jenoside n’inkiko Gacaca, bityo akaba agomba gukurikiranwa n’ubutabera ku byaha akekwaho.
Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda bwashimiye inzego z’ubutabera za Amerika ku bufatanye mu kohereza abakekwaho ibyaha bya Jenoside bahunze ubutabera, no mu bikorwa byo guhanahana amakuru n’ibimenyetso hagamijwe kurwanya umuco wo kudahana.
Teganya agaruwe mu Rwanda nyuma y’imyaka 32 avuye mu gihugu, aho agiye gukurikiranwaho ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu ashinjwa kuba yarakoreye i Butare mu 1994.
Teganya Jean Leonard yagejejwe imbere y’ubushinjacyaha