RIB yerekanye abantu 11 bakekwaho kwiba insinga z’amashanyarazi, bakazigurisha mu mahanga

Bruno I. Bagambiki ·

RIB yerekanye abantu 11 bakekwaho kwiba insinga z’amashanyarazi, bakazigurisha mu mahanga

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwerekanye abantu 11 bakekwaho kwiba no kwangiza ibikorwa remezo by’amashanyarazi, nyuma yo gufatanwa insinga zipima toni imwe n’igice, zifite agaciro ka miliyoni zisaga 20 Frw.

Aba bantu bafatiwe mu bikorwa byakozwe ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda, mu turere twa Kigali, Kamonyi na Bugesera. Muri bo harimo abanyamahanga babiri bafite ubwenegihugu bwa Uganda, bakekwaho kugura izo nsinga no kuzoherereza mu mahanga.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yavuze ko abakekwaho ibi byaha bakoraga nk’itsinda rifite inshingano zitandukanye. Hari abibaga insinga, abandi bakazishishura, ndetse n’abazegeranyaga ahantu hamwe mbere yo kuzijyana ku isoko ryo mu bihugu by’abaturanyi.

Yasobanuye ko izo nsinga ari iz’umuringa, kandi ko ubujura bwazo bwagize ingaruka ku bikorwa remezo by’amashanyarazi mu bice bitandukanye by’igihugu.

RIB yatangaje ko abo bantu bakurikiranyweho ibyaha byo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, ubujura no kwangiza ibikorwa remezo. Bafungiwe kuri sitasiyo za Polisi za Kicukiro na Nyarugenge, mu gihe dosiye yabo yamaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha.

Icyaha cyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi giteganyirizwa igifungo cy’imyaka irindwi kugeza ku icumi, mu gihe kwangiza ibikorwa remezo by’amashanyarazi bishobora guhanishwa igifungo cy’imyaka itatu kugeza ku itanu n’ihazabu.

Ubwo bamwe mu bakekwaho bafatwaga mu turere twa Kigali, Kamonyi na Bugesera

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwerekanye 11 bakurikiranyweho ibyaha byo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, ubujura no kwangiza ibikorwa remezo

Babiri mu bakurikiranywe bakekwaho kugura izo nsinga no kuzohereza mu mahanga

IBANZE.com

Fungura JavaScript kugira ngo ukoreshe urubuga rwose.

Subira ahabanza