Trump yategetswe kwitaba urukiko mu kirego cya miliyari $10 yarezemo BBC

Ibanze ·

Trump yategetswe kwitaba urukiko mu kirego cya miliyari $10 yarezemo BBC

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yategetswe kwitabira ibazwa ry’abunganira BBC bitarenze tariki ya 11 Ukuboza 2026, mu rubanza aregamo iki kigo cy’itangazamakuru kumusebya, asaba indishyi za miliyari 10 z’amadolari.

Iki cyemezo cyafashwe ku wa Kane, tariki ya 22 Ukwakira 2026, n’umucamanza wo muri Leta ya Florida, nyuma yo kugaragaza ko uruhande rwa Trump rutubahirije uko bikwiye amabwiriza ajyanye no gutanga ibimenyetso.

Umucamanza yihanangirije abunganira Trump, avuga ko kutubahiriza izo nshingano bishobora gutuma urukiko rufata ibihano bikomeye, birimo no gutesha agaciro ikirego.

Yashimangiye ko umuntu watanze ikirego aba afite inshingano zo gufatanya n’urukiko mu gukusanya ibimenyetso, kabone nubwo byaba bigoye.

Abunganira BBC bagaragaje ko Trump yari yemeye kubazwa ku wa 16 Ukwakira 2026, ariko gahunda igasubikwa kubera izindi nshingano ze. BBC yavuze ko kuri uwo munsi yari yitabiriye ibikorwa bya politiki muri Leta ya Georgia.

Iki kirego cyatanzwe mu Ukuboza 2025, nyuma y’uko Trump ashinje BBC kumusebya binyuze muri filimi mbarankuru ya Panorama, yerekanwe mbere y’amatora ya Perezida wa Amerika yo mu 2024.

Trump avuga ko BBC yahuje ibice bibiri bitandukanye by’ijambo yavugiye imbere y’abamushyigikiye ku wa 6 Mutarama 2021, bigatuma yumvikana nk’uwabashishikarizaga kugaba igitero ku Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika, Capitol.

BBC yemeye ko uburyo ayo magambo yahujwe bwatanze ishusho itari yo, inabisabira imbabazi, ariko ihakana ko yakoze icyaha cyo gusebya Trump.

Mu gukomeza kwiregura, BBC yasabye kubona inyandiko z’imari zijyanye na Mar-a-Lago, ikigo cya Trump kiri muri Florida, kugira ngo hamenyekane niba koko ibyo yatangaje byaramugizeho ingaruka z’ubukungu.

Kugeza ubu, urukiko ntirurafata umwanzuro ku birego bya Trump, ariko kutubahiriza amabwiriza yarwo bishobora gutuma ikirego cye giteshwa agaciro atarabona indishyi asaba.

IBANZE.com

Fungura JavaScript kugira ngo ukoreshe urubuga rwose.

Subira ahabanza