Ubucucike muri gereza bwaragabanutse, abana 303 baracyabana na ba nyina bafunzwe – Raporo

Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu yagaragaje ko ubucucike muri gereza zo mu Rwanda bwagabanutse bukagera kuri 101,2%, ariko hakaba hakigaragara ibibazo birimo abagororwa 2.944 barara hasi, abana 303 babana na ba nyina bafunzwe n’ubwiyongere bw’abajyanwa mu bigo by’igororamuco ry’ibanze.
Ibi bikubiye muri Raporo y’Ibikorwa by’Umwaka wa 2025/2026, Komisiyo yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko ku wa Gatatu, tariki ya 28 Ukwakira 2026.
Iyo raporo ikubiyemo ibikorwa byakozwe kuva muri Nyakanga 2025 kugeza muri Kamena 2026, birimo kugenzura gereza 15, ahafungirwa abantu 148, ibigo 29 by’igororamuco ry’ibanze, ibigo bine ngororamuco n’ahantu umunani hafungirwa abantu ku mipaka.
Komisiyo yagaragaje ko gereza zari zifungiyemo abantu 69.269, mu gihe zifite ubushobozi bwo kwakira 68.431, bivuze ko ubucucike bwari kuri 101,2%, buvuye ku 110% mu mwaka wabanje.
Muri abo bafunzwe harimo abagabo 64.284, abagore 4.526, abahungu 439 n’abakobwa 20. Abafungiwe ibyaha bisanzwe bari 53.955, naho abafungiwe ibyaha bya Jenoside bari 15.314.
Komisiyo yavuze ko kugabanuka k’ubucucike kwatewe n’ingamba zirimo ubwumvikane mu gukemura ibibazo, kurekura abantu by’agateganyo, ibihano bidasaba gufungwa n’imanza ziburanishwa hifashishijwe ikoranabuhanga.
Harimo kandi ifungurwa ry’abagororwa 1.874 ryabaye ku wa Gatatu, tariki ya 4 Werurwe 2026.
Nubwo ubucucike bwagabanutse, Komisiyo yasanze abagororwa 2.944 barara hasi, barimo 1.000 bo muri Gereza ya Rwamagana, 900 mu gice cy’abagabo cya Nyarugenge, 748 i Rubavu, 200 i Huye na 96 i Muhanga.
Yanagaragaje ikibazo cy’abagororwa badafite impuzankano, aho bamwe batira iza bagenzi babo igihe bagiye hanze, mu gihe izindi zishaje cyane.
Raporo igira iti: “Iki kibazo cy’abagororwa badafite impuzankano hamwe n’ikibazo cy’abadafite uburyamo n’ibiryamirwa, Komisiyo yagiye ikigaragaza muri raporo zayo z’imyaka 5 ishize, kikaba kitarakemuka.”
Mu magereza ya Nyarugenge, Ngoma, Musanze na Nyamagabe habaruwe abana 303 babana na ba nyina bafunzwe, barimo abahungu 144 n’abakobwa 159.
Muri abo, 105 bavukiye muri gereza, naho 198 bajyanwamo na ba nyina. Abana 30 bari barengeje imyaka itatu, ariko bakaba bakigumye muri gereza kubera ko nta miryango yari yabonetse ngo ibakire.
Komisiyo yagaragaje ko abo bana bahabwa amafunguro yihariye, amata n’imbuto buri munsi.
Raporo yanagaragaje abantu 308 bari bamaze hagati y’amezi atandatu na 30 bategereje kuburana ku nshuro ya mbere.
Mu hantu hafungirwa abantu hakorerwa iperereza, Komisiyo yasanze abantu 24 bari bagifunze kandi ubushinjacyaha cyangwa inkiko zarategetse ko barekurwa. Bose barekuwe nyuma y’uko Komisiyo ibikurikiranye.
Mu bigo by’igororamuco ry’ibanze ho habaruwe abantu 11.369, mu gihe bifite ubushobozi bwo kwakira 8.349. Uwo mubare wariyongereyeho 29,42%, uvuye ku bantu 8.784.
Ikigo cy’Umujyi wa Kigali cyari gifite abantu bangana na 246,5% by’ubushobozi bwacyo.
Mu mwaka wasuzumwe, Komisiyo yakiriye cyangwa ikurikirana ibibazo 1.009 bijyanye n’uburenganzira bwa muntu, muri byo 919 birakorerwa iperereza, naho 857 birakemurwa.