Abagore bagiye kujya bisuzuma kanseri y’inkondo y’umura n’iy’ibere

Bruno I. Bagambiki ·

Abagore bagiye kujya bisuzuma kanseri y’inkondo y’umura n’iy’ibere

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, cyatangije gahunda yo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura n’iy’ibere, aho abaturage bazajya bisuzuma izi kanseri babifashijwemo n’abajyanama b’ubuzima, iki gikorwa kikaba cyatangiriye mu Karere ka Gatsibo.

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 15 Nzeri 2026, hatangijwe gahunda yo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura n’iy’ibere, aho abagore bazajya bafashwa n’abajyanama b’ubuzima kwisuzumisha izi ndwara hakiri kare.

Iyi gahunda yatangirijwe mu Karere ka Gatsibo n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, ku bufatanye n’ubuyobozi bw’ako karere. Biteganyijwe ko izagenda yagurirwa no mu tundi turere twose tw’igihugu, mu rwego rwo kongera umubare w’abagore basuzumwa kanseri y’inkondo y’umura n’iy’ibere.

Umuyobozi muri RBC mu ishami rishinzwe indwara zitandura, Dr. Jean de Dieu Hategekimana, yatangarije IGIHE ko kwifashisha abajyanama b’ubuzima biri mu ngamba za gahunda yo kurandura kanseri y’inkondo y’umura mu Rwanda, Accelerated Plan for Elimination of Cervical Cancer in Rwanda 2024–2027.

Yagize ati:

“Ubu buryo bwo kwisuzuma ntabwo bubabaza, tugerageza guhugura umujyanama w’ubuzima ku buryo yigisha uwo mugore amusanze iwe mu rugo, ibisubizo akabizana ku Kigo Nderabuzima nacyo kikabizana ku bitaro kugira ngo bipimwe. Abajyanama b’ubuzima baturanye na bariya bantu kandi kubageraho biba byoroshye, iyo badufashije bidutwara igihe gito.’’

Muri iyi gahunda, hateganyijwe gusuzuma abagore miliyoni 1,2 mu gihugu hose. Kugeza ubu, abagore ibihumbi 570 bo mu turere 12 ni bo bamaze gusuzumwa. RBC igaragaza ko kugira ngo intego yo kurandura iyi kanseri igerweho yihutishwe, nibura 70% by’abagore bafite hagati y’imyaka 30 na 49 bagomba kuba basuzumwe.

Imibare itangwa na RBC iheruka yo mu 2024 igaragaza ko abasuzumwe barenga 300,000 muri uwo mwaka mu Rwanda abasanganwe kanseri y’inkondo y’umura bari abagore 539 mu gihe abasanganwe kanseri y’ibere bari abagore 616 ndetse n’abagabo 16.

Bitarenze mu 2027 u Rwanda rufite intego yo gukingira 90% by’abangavu Virusi itera kanseri y’inkondo y’umura, gusuzuma 70% by’abagore bari hagati y’imyaka 30-49 no guharanira ko 90% by’abagore basanzwemo iyi kanseri babonera igihe ubuvuzi bukwiye.

Umukozi w'Ikigo Nderabuzima cya Rugarama apima ibisubizo muri laboratwari.

Dr. Jean de Dieu Hategekimana, Umuyobozi muri RBC mu ishami rishinzwe indwara zitandura, atangiza iyi gahunda ku mugaragaro.

IBANZE.com

Fungura JavaScript kugira ngo ukoreshe urubuga rwose.

Subira ahabanza