Abapolisi barenga 500 batanze amaraso yo gufasha abarwayi bayakeneye

Abapolisi barenga 500 bo mu Ishuri rya Polisi rya Gishari, mu Karere ka Rwamagana, bitabiriye igikorwa cyo gutanga amaraso ku bushake, agamije gufasha abarwayi bayakenera, barimo abagore babyara, abana bato, abakomeretse mu mpanuka n’abarwaye indwara zikomeye.
Iki gikorwa cyabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 12 Nzeri 2026, ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), muri gahunda y’igihugu yo gukusanya amaraso no kuyageza ku mavuriro n’ibitaro biyakeneye.
Uwera Lydie, ushinzwe ibikorwa byo gukusanya amaraso no gukangurira abantu kuyatanga muri RBC mu Ntara y’Iburasirazuba, yavuze ko amaraso atangwa ku bushake agira uruhare rukomeye mu kurokora ubuzima bw’abarwayi batandukanye.
Yasobanuye ko mu bayakenera harimo abana bari munsi y’imyaka itanu, abagore bagira ibibazo mu gihe cyo kubyara, abarwayi ba kanseri n’abakomerekera mu mpanuka, bashobora gukenera kongererwa amaraso mu buryo bwihutirwa.
Uwera yavuze ko amaraso amaze gukusanywa ajyanwa mu bigo byabugenewe, aho asuzumwa kandi agatunganywa mbere yo koherezwa ku mavuriro n’ibitaro kugira ngo ahabwe abarwayi bayakeneye.
Yanagaragaje ko ikoranabuhanga ryagize uruhare mu kunoza uburyo amaraso agera ku barwayi, aho indege zitagira abapilote zizwi nka drones zifasha kuyageza ku mavuriro mu gihe gito.
Mu Rwanda, gahunda yo gutanga amaraso ku bushake ikomeje kugira uruhare mu gutuma ibitaro bibona amaraso akenewe. Imibare RBC yashyize ahagaragara muri Kamena 2026 igaragaza ko mu mwaka wa 2025 hakusanyijwe amaraso angana n'udupimo 92.615, bituma ubusabe bw’amaraso bwatanzwe n’ibitaro bubonerwa ibisubizo ku kigero cya 99,66%.
Hagati ya Mutarama na Gicurasi 2026, mu Rwanda hakusanyijwe amaraso arenga udupimo 40.000, naho ubusabe bw’ibitaro bukemurwa ku kigero cya 99,7%. RBC igaragaza kandi ko amaraso yose yatanzwe abanza gupimwa indwara zirimo Virusi itera SIDA, Hepatite B, Hepatite C na mburugu, mbere yo guhabwa abarwayi. RBC
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yavuze ko gutanga amaraso biri mu bikorwa Polisi ikora mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, kuko kubungabunga umutekano bijyana no kugira abaturage bafite ubuzima bwiza.
Yagize ati:
“Umutekano w’abaturage turinda urushaho kuba mwiza iyo bafite ubuzima bwiza, kuko nta muntu ushobora kumva afite umutekano mu gihe arwaye.”
Yasobanuye ko ubufatanye bwa Polisi na RBC muri gahunda yo gutanga amaraso butagarukira ku masezerano ibigo byombi bifitanye, ahubwo ari n’uburyo bwo gufasha abaturage mu bibazo bijyanye n’ubuzima.
Uwera Lydie yashimiye abapolisi bitabiriye iki gikorwa n’ubuyobozi bwabo, avuga ko amaraso batanze ashobora gufasha abarwayi benshi bayakeneye, bityo uruhare rwabo mu kurengera ubuzima rukarenga inshingano zabo za buri munsi zo kubungabunga umutekano.
Yagize ati:
“Iyo tumaze gukusanya aya maraso, tuyajyana ahabugenewe kugira ngo asuzumwe kandi atunganywe, mbere yo guhabwa abarwayi barembye bayakeneye.”
Yasabye Abanyarwanda kurushaho kwitabira gutanga amaraso ku bushake, abibutsa ko umuntu ashobora kuba atayakeneye uyu munsi, ariko undi muntu wo mu muryango we cyangwa inshuti ye akaba yayakenera ejo.
Yanabashishikarije kwirinda kunywa inzoga nyinshi no kugira imibereho myiza, kugira ngo haboneke abantu benshi bujuje ibisabwa bashobora gutanga amaraso.
Mu Rwanda, umuntu ushaka gutanga amaraso agomba kuba afite ubuzima bwiza, afite imyaka iri hagati ya 18 na 60 kandi apima nibura ibiro 50. Mbere yo kuyatanga, abanza gusuzumwa kugira ngo harebwe niba yujuje ibisabwa.