Ebola yageze muri Kenya, umuntu wa mbere wayanduye ahita apfa

Kenya yemeje ku nshuro ya mbere umuntu wanduye Ebola, nyuma y’uko Umunyakenya wari uturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, DRC, asanzwemo virusi ya Bundibugyo Ebola akaza gupfira mu bitaro i Nairobi.
Uyu mugabo yari amaze imyaka irindwi atuye muri DRC ndetse yari amaze hafi ukwezi arwaye, aho yari yarivurije mu bigo bitandukanye by’ubuzima mbere yo gufata urugendo rumugeza muri Kenya.
Ku wa 2 Ukwakira 2026, yavuye muri DRC anyura i Beni, akomeza n’imodoka ajya i Kampala muri Uganda. Ku wa 3 Ukwakira yafashe indege ya Jambojet yerekeza i Nairobi, aho yahise ajyanwa mu bitaro nyuma yo kuhagera.
Yagaragazaga ibimenyetso birimo umuriro, gukonja, umunaniro ukabije, kubabara imikaya, kubabara mu muhogo ndetse no kuva amaraso. Yahise ashyirwa ahabugenewe kugira ngo atandukanywe n’abandi barwayi.
Ibizamini byakorewe muri National Virology Reference Laboratory no mu Kigo cy’Ubushakashatsi mu by’Ubuvuzi cya Kenya, KEMRI, byemeje ko yari yaranduye virusi ya Bundibugyo Ebola. Yapfuye mu ijoro ryo ku wa 5 Ukwakira, ashyingurwa ku wa 6 Ukwakira hakurikijwe amabwiriza yo gushyingura umuntu wishwe na Ebola mu buryo butekanye.
Abahuye na we bari gukurikiranwa
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, WHO, rivuga ko Kenya yamaze kumenya abantu 28 bahuye n’uyu murwayi, barimo abo mu muryango we n’abaganga n’abandi bakozi b’ubuzima bamwitayeho.
Inzego z’ubuzima kandi zatangiye gushakisha no gukurikirana abagenzi 23 n’abakozi bane b’indege bari kumwe na we mu ndege yamuvanye muri Uganda imugeza muri Kenya.
Kenya yari isanzwe yarashyizeho ingamba zikomeye zo kwitegura Ebola kuva muri Gicurasi 2026. Kugeza ku wa 6 Ukwakira, yari imaze gusuzuma abagenzi barenga 652,000 binjiye mu gihugu, gupima abantu 267 bakekwagaho Ebola no guhugura abakozi b’ubuzima bagera ku 5,000 ku buryo bwo gukumira no guhangana n’iyi ndwara.
WHO yavuze ko irimo gukorana na Leta ya Kenya mu kongera igenzura ku mipaka, gukurikirana abahuye n’umurwayi no gutegura ahashyirwa abantu bakekwaho cyangwa bemejweho Ebola. Yanasabye ko nta mbogamizi ku ngendo cyangwa ubucuruzi zashyirwaho kuri Kenya, Uganda cyangwa DRC hashingiwe ku makuru ahari ubu.
Ebola ya Bundibugyo yandurira cyane mu guhura n’amaraso cyangwa andi matembabuzi y’umubiri w’umuntu wanduye, cyangwa ibintu byandujwe n’ayo matembabuzi. WHO ivuga ko kugeza ubu nta rukingo cyangwa umuti wemewe by’umwihariko kuri ubu bwoko bwa Ebola, nubwo hari ibiri kugeragezwa.
Kenya yemeje umuntu wa mbere wanduye Ebola, ahita apfa
Abahuye na we bari gukurikiranwa