Impfu z’abagore bapfa babyara zagabanutseho hafi 27% mu myaka itanu

Igipimo cy’imfu z’abagore bazize ibibazo bifitanye isano no gutwita cyangwa kubyara mu Rwanda cyagabanutseho hafi 27%, kiva ku mpfu 203 kuri buri bana 100.000 bavuka ari bazima mu 2020, kigera ku mpfu 149 mu 2025, nk’uko bigaragazwa n’ubushakashatsi bwa karindwi ku mibereho n’ubuzima bw’abaturage mu Rwanda (DHS7).
Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) igaragaza ko igipimo cy’imfu z’ababyeyi cyavuye kuri 203 mu bushakashatsi bwa 2019–2020, kigera kuri 149 mu bwakozwe mu 2025.
Ibi bivuze ko habayeho igabanuka ry’imfu 54 kuri buri bana 100.000 bavuka ari bazima, bingana na 26,6% mu gihe cy’imyaka itanu.
Iyi mibare ntisobanura ko umubare rusange w’abagore bapfuye mu gihugu wagabanutse kuri icyo kigero, ahubwo igaragaza impinduka mu gipimo cy’imfu z’ababyeyi ugereranyije n’umubare w’abana bavuka ari bazima.
NISR isobanura ko mu kubara iki gipimo, harebwa impfu z’abagore zibaho mu gihe batwite, babyara cyangwa mu minsi 42 ikurikira kurangiza inda, hatabariwemo izituruka ku mpanuka cyangwa ihohoterwa.
Iki kigo kigaragaza kandi ko imibare y’imfu z’ababyeyi igomba gusobanurwa witonze, kuko izo mpfu ziba nke mu bantu bakorerwaho ubushakashatsi, bigatuma ibigereranyo bishobora kugira urwego rw’ukutizera neza umubare nyawo.
Mu bindi byagaragajwe n’ubushakashatsi bwa DHS7 harimo ko mu 2025, abana 98% bavukiraga kwa muganga kandi bakabyazwa n’abakozi b’ubuzima babifitiye ubumenyi.
Ubushakashatsi bwerekanye kandi ko abagore 78% bari baragiye kwisuzumisha inda nibura inshuro enye, mu gihe mu 2020 bari 47%.
Iyi mibare igaragaza impinduka mu kwitabira serivisi z’ubuzima bw’ababyeyi, zirimo kwisuzumisha igihe batwite no kubyarira kwa muganga.
NISR igaragaza ko igipimo cy’imfu z’ababyeyi cyakomeje kugenda kigabanuka mu bihe bitandukanye. Mu 2000 cyari ku mpfu 1.071 kuri buri bana 100.000 bavuka ari bazima, kigera kuri 750 mu 2005, kuri 476 mu 2010 no kuri 210 mu 2014–2015, mbere yo kugera kuri 203 mu 2019–2020 na 149 mu 2025.
Ubushakashatsi bwa DHS7 bwakozwe na NISR ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima, bukusanya amakuru ku mibereho, ubuzima bw’ababyeyi n’abana, kuboneza urubyaro n’ibindi bipimo by’ubuzima bw’abaturage mu Rwanda.