Intambwe y’u Rwanda mu rwego rw’ubuzima ugereranyije n’imyaka 30 ishize

Mu myaka 30 ishize, u Rwanda rwashyize imbaraga mu guteza imbere urwego rw’ubuzima, rwagura ibikorwa remezo, rwegereza abaturage serivisi z’ubuvuzi, rwongera abakozi b’ubuzima ndetse runifashisha ikoranabuhanga mu kunoza imitangire ya serivisi.
Kuva mu 1994, nyuma yo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi no kongera kubaka igihugu, urwego rw’ubuzima mu Rwanda rwari rufite ibibazo bikomeye. Ibikorwa remezo by’ubuvuzi byari bike, abakozi b’ubuzima ari bake, ndetse icyizere cyo kubaho cyari hasi cyane.
Mu rugendo rwo kongera kubaka igihugu, ubuzima bwashyizwe mu nzego zahawe umwanya ukomeye. Hashyizweho gahunda zitandukanye zigamije kwegereza abaturage serivisi z’ubuvuzi, zirimo abajyanama b’ubuzima bakorera mu midugudu, ubwishingizi mu kwivuza, kubaka no kuvugurura ibitaro, ibigo nderabuzima n’amavuriro y’ibanze.
Kugeza ubu, abarenga 90% by’Abanyarwanda bafite ubwishingizi mu kwivuza. Mu gihugu habarirwa kandi ibigo nderabuzima birenga 500 n’amavuriro y’ibanze arenga 1,000, mu gihe ikoranabuhanga rikomeje kwifashishwa mu kunoza no kwihutisha serivisi z’ubuzima.
Muri Mata 2025, Minisiteri y’Ubuzima yatangije National Health Intelligence Center, ikigo kigamije guhuriza hamwe amakuru y’ubuzima aturuka mu bigo bitandukanye. Aya makuru afasha mu gukurikirana indwara, kumenya uko serivisi zitangwa no gufata ibyemezo bishingiye ku makuru yizewe kandi aboneka ku gihe.
Mu gukomeza guteza imbere urwego rw’ubuzima, u Rwanda rwashyize imbaraga mu kuvugurura ibikorwa remezo, kunoza imicungire y’amakuru y’ubuzima no kwagura ikoreshwa ry’ikoranabuhanga muri serivisi z’ubuvuzi.
Hari kandi gahunda ya 4x4 Reform, igamije kongera umubare w’abakozi b’ubuzima, barimo abaganga, abaforomo n’ababyaza, kugira ngo igihugu kigire abakozi bahagije kandi bafite ubushobozi bwo gutanga serivisi nziza mu bice bitandukanye by’igihugu.
Mu rwego rwo gukomeza kugera ku ntego zirambye mu buzima, u Rwanda rwihaye intego zirimo kugabanya impfu ziterwa n’impanuka no kongera umubare w’ababona ubuvuzi bwihuse mu gihe cy’impanuka.
Izi ngamba kandi zigamije kugabanya impfu z’abana bari munsi y’imyaka itanu zikava kuri 45 zikagera kuri 20 ku bana 1,000 bavuka ari bazima, ndetse no kugabanya igwingira ry’abana rikava kuri 33% rikagera kuri 15%.
Harateganywa kandi kwagura serivisi z’ubutabazi bwihuse, ku buryo umubare w’abaturage baharirwa buri mbangukiragutabara wagabanuka ukava ku bantu 53,000 ukagera ku 20,000, hagamijwe gutuma ubutabazi bugera ku babukeneye mu gihe gito.
Umujyanama aha imiti umuturage waje amugana
"4x4 Reform" gahunda ya Leta yo gukuba kane abakora mu buzima hatirengagijwe n'ubushobozi bwabo
Minisitiri w'Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana yereka Bill Gates Ikigo cy'Igihugu gikusanya amakuru ajyanye n'ubuzima
Umuyobozi w'Ishami ry'Igenamigambi, Isuzuma n'Imari muri Minisiteri y'Ubuzima, Dr. Muhammed Semakula, yerekana uko amakuru akusanywa kuva mu buvuzi bw'ibanze