Kurwanya ibiyobyabwenge ntibireba Polisi gusa: Urubyiruko, imiryango n’abayobozi basabwe gufatanya

Ibanze ·

Kurwanya ibiyobyabwenge ntibireba Polisi gusa: Urubyiruko, imiryango n’abayobozi basabwe gufatanya

Kurwanya ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe ntibikwiye gufatwa nk’inshingano za Polisi n’izindi nzego z’umutekano gusa, ahubwo bisaba uruhare rw’ababyeyi, urubyiruko, inzego z’ubuzima n’abaturage muri rusange, haba mu gukumira ikoreshwa ryabyo cyangwa gufasha ababibatswe gusubira mu buzima busanzwe.

Ubu butumwa bwagarutsweho mu muganda wihariye w’urubyiruko wabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 19 Nzeri 2026, mu bice bitandukanye by’u Rwanda, mu bukangurambaga bufite insanganyamatsiko igira iti ‘Irinde Ibiyobyabwenge – Wiheshe Agaciro’, bugamije gushishikariza urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge n’izindi ngeso zishobora kwangiza ubuzima bwarwo.

Mu Karere ka Karongi, mu Murenge wa Rubengera, Akagari ka Gacaca, uyu muganda witabiriwe n’abayobozi barimo Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana; Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye; Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Mireille Batamuliza, hamwe n’abaturage n’urubyiruko. Mu bikorwa byakozwe harimo gusukura no gusibura inzira z’amazi.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yashishikarije urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge, itabi n’inzoga zitemewe, agaragaza ko kugira ubuzima bwiza ari ingenzi kugira ngo rushobore kwiteza imbere no kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Yagize ati:

“Tubakeneye muri bazima (Sober) nta cyuma, nta tabi, nta byo kwitera mu rushinge n'ibindi byose bishobora gukoresha ubwonko bwanyu, kandi u Rwanda ruzatezwa imbere n'abana barwo bafite ubwonko butavangiwe bari Sober.”

Dr. Nsanzimana yavuze ko kuva ubukangurambaga bwo kurwanya inzoga zitemewe bwatangira, hamaze gutahurwa litiro zigera kuri miliyoni 20 z’izo nzoga, zirimo izipfundikiye n’izidapfundikiye. Yasabye abazifite kuzitanga ku bushake, aho gutegereza ko bazifatanywa.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yashishikarije urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge, itabi n’inzoga zitemewe

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye, yavuze ko ubufatanye bw’abaturage n’inzego zitandukanye bukenewe mu kurwanya ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe, asaba urubyiruko gukorana n’inzego za Leta, iz’umutekano n’iz’umuco.

Yagaragaje ko kuva ubukangurambaga bwo kurwanya inzoga zitemewe bwatangira, ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, ihohotera n’ibifitanye isano n’ibiyobyabwenge byagiye bigabanuka, nubwo atagaragaje imibare yihariye y’uko byagabanutse. Yanashimiye abantu bafashe icyemezo cyo kureka ingeso mbi no guhindura imibereho yabo.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye, yavuze ko ubufatanye bw’abaturage n’inzego zitandukanye bukenewe mu kurwanya ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe

Muri uyu muganda hanatanzwe ubuhamya bwa Nzamuramabaho Frederic, umwe mu bagize itsinda ry’urubyiruko ry’Imboni z’Impinduka ryo mu Murenge wa Rubengera, wavuze uko yavuye mu biyobyabwenge n’inzoga zitemewe nyuma yo kunyura mu Kigo Ngororamuco cya Iwawa inshuro enye.

Nzamuramabaho yavuze ko yafashe icyemezo cyo guhinduka ku nshuro ya kane, nyuma y’ikiganiro CG Namuhoranye yagiranye n’abari muri icyo kigo, akabashishikariza kureka ingeso mbi no gusubira mu miryango yabo kugira ngo bagire uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Yasobanuye ko kuva yahindura imyitwarire, abaturage batakimubona nk’umuntu ubateza ibibazo, ahubwo asigaye agira uruhare mu kubikemura. Yashishikarije abandi bakiri mu biyobyabwenge gufata icyemezo cyo kubireka no gushaka ubufasha bubafasha kubaka ubuzima bushya.

Nzamuramabaho Frederic, umwe mu bagize itsinda ry’urubyiruko ry’Imboni z’Impinduka ryo mu Murenge wa Rubengera

Uruhare rw’imiryango mu gukumira ibiyobyabwenge na rwo ni imwe mu ngingo Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC) cyagarutseho mu butumwa cyatanze muri Kamena 2024. RBC yagaragaje ko amakimbirane yo mu miryango, kutaganira hagati y’ababyeyi n’abana ndetse n’ingaruka z’urungano ari zimwe mu mpamvu zishobora gutuma bamwe mu rubyiruko bishora mu biyobyabwenge.

Iki kigo cyashishikarije ababyeyi kuganiriza abana babo, kubakurikirana no kubafasha gukemura ibibazo bahura na byo. Cyagaragaje kandi akamaro ko guha ubufasha bwo mu mutwe n’amahugurwa abafashwa kuva mu biyobyabwenge, kugira ngo bashobore gusubira mu buzima busanzwe no kwiteza imbere.

Ubuhamya bwatangiwe i Karongi bwagaragaje kandi ko kuva mu biyobyabwenge bishobora kuba urugendo rurerure, rusaba ubufasha buhoraho no gushyigikirwa n’umuryango ndetse n’abaturage, kugira ngo abamaze kubireka batongera kubisubiramo.

Ubu bukangurambaga bwahuje ibikorwa by’umuganda n’ibiganiro bigamije gukumira ibiyobyabwenge, mu gihe ubuhamya bw’ababiretse bwagaragaje uruhare rw’ubuvuzi, ubujyanama no kwakirwa mu miryango mu gufasha ababikoresheje kongera kwiyubaka.

IBANZE.com

Fungura JavaScript kugira ngo ukoreshe urubuga rwose.

Subira ahabanza