Nyuma yo gusimbuza impyiko 115, u Rwanda rugiye gutangiza ubuvuzi bwo gusimbuza umwijima

Nyuma yo kugera ku bikorwa 115 byo gusimbuza impyiko byakorewe mu gihugu, u Rwanda rwatangiye imyiteguro yo gutangiza ubuvuzi bwo gusimbuza umwijima, ku bufatanye n’inzobere zo muri Turukiya, kugira ngo abarwayi babone ubu buvuzi batagombye kujya kubushakira mu mahanga.
Ibi byatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima ku wa Gatatu, tariki ya 28 Ukwakira 2026, nyuma y’ibiganiro byahuje Umunyamabanga wa Leta muri iyi Minisiteri, Dr Yvan Butera, n’intumwa z’itsinda ry’ibitaro bya Acıbadem Healthcare Group byo muri Turukiya.
Izo ntumwa zari zirimo Prof. Dr Hamdi Karakayalı, Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe gusimbuza umwijima n’impyiko, akaba n’Umuganga Mukuru mu Bitaro bya Acıbadem Atakent.
Ibiganiro byibanze ku bufatanye bugamije kongera ubushobozi bw’u Rwanda mu gutanga ubuvuzi bwo gusimbuza umwijima, harimo no guhugura abaganga b’inzobere b’Abanyarwanda bazajya babukora.
Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko iyi gahunda izashingira ku ntambwe u Rwanda rumaze gutera mu gusimbuza impyiko, aho ibikorwa 115 by’ubu buvuzi bimaze gukorerwa mu gihugu.
Yagize iti:
“Nyuma y’ibikorwa 115 byo gusimbuza impyiko byakorewe mu gihugu, u Rwanda rwatangiye urugendo rwo gusimbuza umwijima.”
Iyi Minisiteri yasobanuye ko ibiganiro byaganishije ku buryo u Rwanda rwakomeza kwiyubakira ubushobozi bwo gutanga ubuvuzi bwihariye, bugatangwa n’inzobere z’Abanyarwanda.
Yagize iti:
“Baganiriye ku bufatanye mu kongera ubushobozi bwo gusimbuza umwijima mu Rwanda, harimo no guhugura inzobere z’Abanyarwanda, kugira ngo abarwayi benshi babone ubu buvuzi burokora ubuzima batagombye kujya kubushakira mu mahanga.”
Iyi gahunda ije nyuma y’uko u Rwanda rutangiye kubona abaganga b’inzobere barwo bahuguwe mu gusimbuza impyiko.
Ku wa Gatanu, tariki ya 23 Ukwakira 2026, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko Dr Alexandre Nyirimodoka na Dr Emmanuel Muhawenimana babaye abaganga babiri ba mbere b’Abanyarwanda barangije amasomo yihariye yo kubaga no gusimbuza impyiko muri Kaminuza y’u Rwanda.
Icyo gihe, ibikorwa 114 byo gusimbuza impyiko byari bimaze gukorerwa mu Bitaro by’Umwami Faisal kuva mu 2023, ku bufatanye n’inzobere zirimo Prof. Jeffrey David Punch wo muri Kaminuza ya Michigan muri Amerika.
Mbere y’uko ubu buvuzi butangizwa mu Rwanda, abarwayi babukeneye boherezwaga mu mahanga, bikabasaba amafaranga menshi.
Minisiteri y’Ubuzima yagaragaje ko mu myaka umunani yabanjirije ishyirwaho ry’itegeko rigenga ikoreshwa ry’ingingo z’umubiri w’umuntu, u Rwanda rwohereje mu mahanga abarwayi b’impyiko bagera kuri 70, bitwara amafaranga arenga miliyoni 800 Frw.
Itegeko Nº 012/2023 ryo ku wa Mbere, tariki ya 13 Werurwe 2023, rigena uburyo ingingo z’umubiri w’umuntu zishobora gukoreshwa mu buvuzi, mu burezi no mu bushakashatsi.
Abagize intumwa za Acıbadem Healthcare Group barifuza guteza imbere ubuvuzi bwo gusimbuza umwijima mu Rwanda
Riteganya ko umuntu uriho ashobora gutanga urugingo ku bushake, abanje gusobanurirwa uburyo ruzafatwamo, ingaruka n’inyungu zabyo, kandi akabyemera mu nyandiko.
Riteganya kandi ko umuntu ufite nibura imyaka 18 ashobora gukora inyandiko y’irage yemera ko ingingo ze zizakoreshwa nyuma y’urupfu rwe. Mu gihe atayikoze, umuryango we ushobora gutanga uburenganzira bwanditse.
Imyiteguro yo gusimbuza umwijima ni indi ntambwe u Rwanda rutangiye gutera mu kwagura serivisi z’ubuvuzi bwihariye, nyuma y’ibimaze kugerwaho mu gusimbuza impyiko.