Prof. Raymond Muganga yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Rwanda FDA

Aimable Dusabimana ·

Prof. Raymond Muganga yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Rwanda FDA

Prof. Raymond Muganga yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Kugenzura Ibiribwa n’Imiti mu Rwanda (Rwanda FDA), nyuma y’ukwezi iki kigo kimaze gihanganye n’impinduka mu buyobozi zatewe n’iperereza ku bakozi bacyo bakurikiranweho ibyaha bifitanye isano n’inzoga zitujuje ubuziranenge.

Ishyirwaho rya Prof. Muganga ryemejwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 18 Nzeri 2026, nyuma y’uko yari amaze kuva ku wa 13 Kanama ayobora Rwanda FDA by’agateganyo. Mbere yaho yari Umuyobozi w’Ishami rya Serivisi za Laboratwari muri icyo kigo.

Muri Rwanda FDA hanashyizwe mu myanya Dr Jean Pierre Munyampundu, wagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Ibiribwa, na Dr Monia Kabandana, wagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ishami rya Serivisi za Laboratwari.

Impinduka zije nyuma y’iperereza ku bakozi ba Rwanda FDA

Prof. Muganga ahawe kuyobora iki kigo mu buryo bwuzuye nyuma y’igihe gito cyaranzwe n’iperereza ryagutse ku nzoga zitujuje ubuziranenge, ryageze no ku bayobozi n’abakozi ba Rwanda FDA.

Ku wa 13 Kanama 2026, inzego z’umutekano zerekanye abakozi ba Leta 17 bakekwaho kugira uruhare mu bibazo bifitanye isano n’ikorwa n’ikwirakwizwa ry’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge. Muri bo 10 bari abakozi ba Rwanda FDA, barimo Prof. Emile Bienvenu wari Umuyobozi Mukuru w’iki kigo. Hari kandi abakozi ba Rwanda Standards Board n’abo mu nzego z’ibanze.

RIB yavuze ko iperereza ryagaragazaga ibibazo birimo uburyo zimwe mu mpushya n’ibyangombwa zatanzwe, ndetse n’inganda zakoraga zitubahirije ibisabwa mu bijyanye n’ubuziranenge n’isuku. Prof. Bienvenu we yavuzweho gukekwaho gutanga icyangombwa atabanje gukurikiza umwanzuro wa komite ya tekiniki ishinzwe impushya muri Rwanda FDA. Ibi bikomeje kuba ibirego bikurikiranwa n’ubutabera.

Ku wa 3 Nzeri, Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Prof. Bienvenu n’abandi bantu 12 bakurikiranwa bafunzwe by’agateganyo iminsi 30. Prof. Bienvenu n’abandi baregwa bajuririye icyo cyemezo, ubu hakaba hategerejwe irindi buranishwa.

Urugamba rwo guhangana n'icuruzwa ry'inzoga benshi bakundaga kwita "ibyuma" rwagize imbaraga mu ntangiriro za Kanama, inganda zirenga 140 zari zimaze gufungwa, mu gihe ibicuruzwa byinshi by’inzoga byari byakuwe ku isoko cyangwa bibujijwe kwinjizwa mu gihugu.

Ni muri icyo gihe, ku wa 13 Kanama, Prof. Muganga yahise ahabwa kuyobora Rwanda FDA by’agateganyo, mbere y’uko Inama y’Abaminisitiri imugira Umuyobozi Mukuru mu buryo bwuzuye nyuma y’ukwezi kumwe atangiye kuyobora icyo kigo mu buryo bw'inzibacyuho.

Prof. Muganga si mushya muri Rwanda FDA

Prof. Raymond Muganga ni Associate Professor mu bijyanye na Phytomedicine, akaba yari amaze imyaka akora mu bijyanye n’imiti, ubushakashatsi na laboratwari.

Yatangiye kuyobora Ishami rya Serivisi za Laboratwari muri Rwanda FDA muri Mata 2024, nyuma yo kuba yarayoboye ishami rishinzwe kugenzura ubuziranenge muri laboratwari y’iki kigo.

Mbere yo kujya muri Rwanda FDA, yakoze muri Kaminuza y’u Rwanda, mu Ishuri ry’Ubuvuzi n’Imiti, guhera mu 2001. Mu nshingano yagiye agira harimo kuyobora Ishami rya Pharmacy, kuyobora ibikorwa bya laboratwari no kugira uruhare mu mahugurwa ajyanye n’inkingo n’imitangire y’ibikoresho by’ubuzima. Yanabaye Umuyobozi w’Urugaga Nyarwanda rw’Abakora ibijyanye n’Imiti hagati ya 2013 na 2019.

Ishyirwaho rye rero ntirije gusa nk’impinduka isanzwe y’umuyobozi, ahubwo rije mu gihe Rwanda FDA iri kuva mu bihe byaranzwe n’iperereza ku mikorere ya bamwe mu bakozi bayo. Prof. Muganga agiye kuyobora iki kigo mu gihe gikomeje gukurikiranwa cyane ku nshingano zacyo zo kugenzura ibicuruzwa bishobora kugira ingaruka ku buzima bw’Abanyarwanda.

Prof. Raymond Muganga yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Rwanda FDA

IBANZE.com

Fungura JavaScript kugira ngo ukoreshe urubuga rwose.

Subira ahabanza