U Rwanda rwatangiye gukingira abagore n’abakobwa b’imyaka 30-45 kanseri y’inkondo y’umura ku buntu

Ibanze ·

Umugore aganira n’umukozi w’ubuzima mu bikorwa RBC yakoze muri Kanama 2026 byo kurwanya kanseri y’inkondo y’umura

U Rwanda rwatangiye gukingira ku buntu kanseri y’inkondo y’umura abagore n’abakobwa bafite hagati y’imyaka 30 na 45, mu rwego rwo kwihutisha gahunda y’igihugu yo kurandura iyi kanseri bitarenze umwaka wa 2027.

Iyi gahunda yatangijwe kuri uyu wa Mbere, tariki ya 16 Ugushyingo 2026, nk’uko bigaragara mu itangazo ryasohowe na Minisiteri y’Ubuzima n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC).

Abagore n’abakobwa bujuje ibisabwa bazajya bahabwa doze ebyiri z’urukingo rwa HPV (Human Papillomavirus). Doze ya kabiri izajya itangwa nyuma y’amezi atandatu umuntu ahawe iya mbere.

Kwagura icyiciro cy’abahabwa uru rukingo bigamije kunganira gahunda isanzwe yo gukingira abangavu bafite imyaka 12, ndetse na serivisi zo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura mu bagore n’abakobwa.

Kanseri y’inkondo y’umura ni imwe muri kanseri nke zishobora kwirindwa, zikaba zishobora no kuvurwa zigakira iyo zibonetse hakiri kare.

Nubwo bimeze bityo, ni yo kanseri ya kabiri ikunze kugaragara mu bagore mu Rwanda, aho abayirwaye bangana na 13% by’abarwayi bose ba kanseri mu gihugu. Ni na yo iza ku isonga muri kanseri zihitana abagore benshi.

Abagore n’abakobwa bafite hagati y’imyaka 30 na 45 bashobora guhabwa uru rukingo ku bigo nderabuzima byose byo mu gihugu, birimo n’ibyongerewe ubushobozi.

Urukingo rutangwa ku buntu. Uje gukingirwa asabwa kwerekana indangamuntu cyangwa ikindi cyangombwa kigaragaza imyaka ye.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) risaba ibihugu kugera ku ntego eshatu zizwi nka 90-70-90 bitarenze umwaka wa 2030.

Izo ntego ni uko 90% by’abakobwa baba barakingiwe HPV mu buryo bwuzuye mbere yo kuzuza imyaka 15, naho 70% by’abagore bakaba barasuzumwe hakoreshejwe ikizamini cya HPV gifite ubushobozi buhanitse mbere yo kuzuza imyaka 35, bakongera gusuzumwa mbere yo kuzuza imyaka 45.

Intego ya gatatu ni uko 90% by’abagore basanzwemo ibimenyetso bibanziriza kanseri cyangwa barwaye kanseri y’inkondo y’umura bahabwa ubuvuzi bwihuse.

U Rwanda rwatangiye gutanga urukingo rwa HPV mu 2011, ruba igihugu cya mbere muri Afurika kibikoze.

Amakuru OMS yashyize ahagaragara mu Kuboza 2025 agaragaza ko mu Rwanda, igipimo cy’abakobwa bafite hagati y’imyaka icyenda na 15 bakingiwe HPV cyakomeje kuba hejuru ya 90%.

Muri Gashyantare 2025, u Rwanda rwatangije gahunda yihutishijwe yo kurandura kanseri y’inkondo y’umura, izwi nka Mission 2027, ikubiyemo ibikorwa biteganyijwe kuva mu 2024 kugeza mu 2027.

Kugeza mu Kwakira 2025, 30% by’abagore bari mu kigero cy’imyaka yo gusuzumwa kanseri y’inkondo y’umura, ni ukuvuga abagera hafi kuri miliyoni 1,63, bari bamaze gusuzumwa.

Itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima na RBC ryo ku wa 16 Ugushyingo 2026 ryerekeye gukingira kanseri y’inkondo y’umura abagore n’abakobwa bafite hagati y’imyaka 30 na 45

Abaganga bitabiriye ibikorwa RBC n’abafatanyabikorwa bayo bakoze muri Kanama 2026 byo kuvura kanseri y’inkondo y’umura i Muyumbu n’i Rwamagana

IBANZE.com

Fungura JavaScript kugira ngo ukoreshe urubuga rwose.

Subira ahabanza