U Burusiya: Umukozi wa laboratwari yiga ku byorezo yapfuye, abasaga 100 bashyirwa mu kato

Bruno I. Bagambiki ·

U Burusiya: Umukozi wa laboratwari yiga ku byorezo yapfuye, abasaga 100 bashyirwa mu kato

Umugore w’imyaka 28 wakoraga muri laboratwari y’ubushakashatsi ku ndwara z’ibyorezo mu Burusiya yapfuye azize umusonga utaramenyekana icyawuteye, bituma abenshi bari barahuye na we bashyirwa mu kato.

Uyu mugore yakoraga mu kigo cy’ubushakashatsi ku ndwara z’ibyorezo cya Irkutsk, mu Mujyi wa Shelekhov wo muri Siberia.

Yapfuye nyuma yo gufatwa n’umusonga ukomeye w’inkomoko itaramenyekana, nk’uko Rospotrebnadzor, urwego rw’u Burusiya rushinzwe kurwanya no gukumira indwara zandura, rwabitangaje.

Abayobozi bashyize mu bikorwa ingamba zidasanzwe zo gukurikirana abantu bashobora kuba barahuye n’uyu mugore abagera ku 168 bashyirwa mu kato ngo bitabweho n’abaganga.

CNN yatangaje ko ibitaro yivurijemo byashyizwe mu kato, ndetse ko hari amashami yabyo yahagaritse kwakira cyangwa gusezerera abarwayi mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’iyi ndwara itaramenyekana.

Umuyobozi w’Akarere ka Shelekhovsky, Maxim Modin, yavuze ko hashyizweho ingamba zihuriweho zo kurwanya no gukumira indwara.

Icyateye impungenge kurushaho ni uko uyu mugore yakoraga mu kigo gikora ubushakashatsi ku ndwara zirimo ‘plague.’

Hari amakuru avuga ko ashobora kuba yarahuye n’udukoko tw’indwara ubwo yakoraga ubushakashatsi muri laboratwari, ariko ibi ntibirahamywa n’abayobozi b’u Burusiya.

Rospotrebnadzor yatangaje ko ibizamini byafashwe ku murwayi bitagaragaje mikorobe zijyanye n’akazi yakoraga.

Uru rwego kandi rwavuze ko imiterere y’indwara zandura mu gace ka Irkutsk na Shelekhov itarasakara cyane.

Nubwo bimeze gutyo, abantu benshi bari hafi y’uyu mugore bashyizwe mu kato abandi batangira gukurikiranwa n’abaganga mu rwego rwo kwirinda ko haba ikwirakwira ry’indwara itaramenyekana.

Umuyobozi wa Rospotrebnadzor, Anna Popova, yagiye muri Irkutsk kugira ngo akurikirane iki kibazo, mu gihe inzego z’ubuzima zikomeje gukora ibizamini no gukurikirana abantu bashobora kuba barahuye n’umurwayi.

IBANZE.com

Fungura JavaScript kugira ngo ukoreshe urubuga rwose.

Subira ahabanza