Abanyarwanda bo mu Buholandi bizihije Umuganura 2026 i Groningen

Abanyarwanda batuye mu Buholandi bizihije Umuganura 2026 mu gikorwa cyabereye i Groningen ku wa 8 Kanama, bahurira ku muco, gusangira no kuzirikana indangagaciro z’ubumwe n’ubufatanye.
Iki gikorwa cyateguwe na Ambasade y’u Rwanda mu Buholandi ku bufatanye n’umuryango w’Abanyarwanda bahatuye, kibera muri Clubhuis Sportpark West-End.
Abitabiriye bagaragaje umusaruro wa 2026 nk’ikimenyetso cy’umuco w’ubuhinzi n’ibyo umuryango wagezeho mu mwaka, mbere yo gusangira umusaruro mu buryo busanzwe buranga Umuganura.
Ambasaderi Lambert Dushimimana yagarutse ku kamaro ko gukomeza gusigasira indangagaciro z’umuco nyarwanda nubwo Abanyarwanda baba batuye kure y’igihugu.
Umuganura ni umwe mu minsi y’umuco yibutsa gushimira ku musaruro, gusangira ibyo abantu bagezeho no kureba imbere hashingiwe ku bumwe, ubufatanye n’iterambere risangiwe.