Ingoma, imbyino n’ikinamico byasusurukije abitabiriye iserukiramuco Isôoko

Yvan Mukiza na Patrick Mucyo ·

Ingoma, imbyino n’ikinamico byasusurukije abitabiriye iserukiramuco Isôoko

Ingoma z’Abarundi, imbyino gakondo, imbyino zigezweho n’ikinamico byasusurukije abakunzi b’ubuhanzi bitabiriye iserukiramuco Isôoko Great Lakes Festival, ryatangijwe i Kigali ku mugoroba wo ku wa Kane, tariki ya 5 Ugushyingo 2026, rigamije guhuza abahanzi bo mu Karere k’Ibiyaga Bigari binyuze mu muco n’ubuhanzi.

Iri serukiramuco riteganyijwe kuba kuva ku wa 5 kugeza ku wa 8 Ugushyingo 2026, ryatangiriye mu kigo cy’ubuhanzi cya L’Espace giherereye i Nyamirambo, ahahuriye abantu b’ingeri zitandukanye baje kwihera ijisho ibihangano birimo imbyino, ikinamico n’umuziki.

Mu busitani bwari bumurikiwe n’amatara y’amabara atandukanye, abashyitsi bakiriwe mu mwuka w’ubusabane, mbere y’uko ingoma n’imbyino bitangira gususurutsa abari aho.

Ingoma z’Abarundi zanyuze abitabiriye

Ahagana saa moya z’umugoroba, abavuzi b’ingoma bo mu itsinda Himbaza Cultural Club, rigizwe n’Abarundi bakorera i Kigali, binjiye mu busitani bamwe bikoreye ingoma ku mitwe, baherekejwe n’ababyinnyi bari bambaye imyambaro gakondo.

Bari bambaye imyenda yiganjemo amabara ya ‘Orange’ n’umweru, mu gihe ingoma zabo zari zishushanyijeho ibirango bigaragaza umuco w’u Burundi.

Mu gihe bavuzaga ingoma, bamwe bagiye basimbuka, bazunguza inkoni mu kirere nk’uko izi mbyino zikunze kubigaragaza, abandi babyina bakurikiza injyana. Ababyinnyi b’abakobwa na bo bagaragaje imbyino zitandukanye, bamwe bambaye imyambaro ikozwe mu mpu n’amasaro, abandi bambaye ibitenge.

Abari aho bagiye babakomera amashyi, bamwe bafata amafoto n’amashusho y’ibi bihe byari byiganjemo ibyishimo.

Imbyino n’ikinamico byakomereje mu nzu y’imikino ya L’Espace

Nyuma y’ingoma n’imbyino gakondo, abashyitsi berekeje mu nzu y’imikino ya L’Espace, aho hakurikiyeho ibihangano bishingiye ku mbyino zigezweho n’ikinamico.

Umubyinnyi w’umugabo yagaragaye ku rubyiniro rwarimo ibyatsi byumye n’amatara atamurika cyane, akoresha umubiri mu kugaragaza amarangamutima. Yagiye abyina rimwe akunama akagera hasi, ubundi agahaguruka akazamura amaboko cyangwa agafata itara mu buryo bumenyerewe nka ‘Danse contemporaine’.

Hakurikiyeho ikinamico ivanze n’imbyino. Abayikinnye bombi bifashishije ibiganiro, ibimenyetso by’amaboko n’ibitenge by’amabara atandukanye mu gutanga ubutumwa.

Abateguye Isôoko bashimiye abitabiriye ndetse n’abahanzi bamuritse ibihangano birimo Irebe: ‘The Water Lily’ na ‘Le corps que j’habite.’

Abatabiriye bifatanyije n’abahanzi mu mbyino

Ahagana saa tatu z’ijoro, abitabiriye basubiye mu busitani, aho ingoma zongeye kuvuga. Icyo gihe bamwe muri bo binjiye mu mbyino bafatanya n’abahanzi, abandi bagerageza kuvuza ingoma bayobowe n’abazimenyereye.

Ibi byasoreje igitaramo mu mwuka w’ibyishimo n’ubusabane, bigaragaza uko ubuhanzi bushobora guhuza abantu baturuka mu mico itandukanye.

Izina Isôoko risobanura inkomoko, rikaba rigaragaza intego y’iri serukiramuco yo guhuza abahanzi bo mu Karere k’Ibiyaga Bigari, gusangira ibitekerezo no guteza imbere umuco binyuze mu bihangano.

Iri serukiramuco rirakomeza kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 6 Ugushyingo, aho hateganyijwe ibihangano birimo Restes, Ego and Soul na Gutarama, guhera saa moya z’umugoroba kuri L’Espace i Nyamirambo.

Ibindi bikorwa bizabera ahantu hatandukanye harimo Gisimba Center, Goethe-Institut na Gashora, kugeza ku Cyumweru, tariki ya 8 Ugushyingo 2026.

IBANZE.com

Fungura JavaScript kugira ngo ukoreshe urubuga rwose.

Subira ahabanza