Kuva ku gihangano kugeza ku gihembo: MoYA yahuje abahanzi n’ibigo bibafasha kubyaza umusaruro ibihangano

Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, ifatanyije na MINICT na RDB, yahuje ibigo by’ikoranabuhanga bifasha abahanzi kwinjiza na ba rwiyemezamirimo mu buhanzi, mu gihe u Rwanda rwitegura gushyiraho urwego ruzakusanya ibihembo by’uruhushya. Iteka rishya riteganya ko 70% by’ibyo bihembo bizajya bihabwa abafite uburenganzira.
Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi (MoYA), ifatanyije na Minisiteri y’Ikoranabuhanga n’Inovasiyo (MINICT) n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB), ku wa 23 Nzeri 2026 yahuje ibigo by’ikoranabuhanga rikoreshwa mu buhanzi, imbuga zifasha abahanzi kubyaza amafaranga ibihangano byabo, na ba rwiyemezamirimo bo mu ruganda rw’ubuhanzi. Nk’uko MoYA yabitangaje ku rubuga rwa X, iyi nama iri mu rwego rw’ubukangurambaga bwagutse bugamije gusobanura uko ibihangano byinjiza amafaranga, n’uko ababihanga barushaho kubirinda, kubikurikirana no kubibyaza umusaruro.
Umwe mu bafashe ijambo mu nama MoYA yakoranye na MINICT, RDB n’abakora mu ruganda rw’ubuhanzi, ku wa 23 Nzeri 2026.
Kwandikisha ibihangano bizaba ingenzi
Mu butumwa bwakurikiyeho, Minisiteri yavuze ko mu gihe u Rwanda rugana ku ishyirwaho ry’urwego rw’imicungire ihuriweho y’uburenganzira bw’abahanzi (Collective Management Organisation, CMO), “kwandikisha ibihangano no kuba umunyamuryango bizaba iby’ingenzi cyane.” Yasobanuye ko ibyo “bizafasha kumenya abafite uburenganzira ku bihangano, koroshya ikusanywa n’isaranganywa ry’ibihembo by’uruhushya imbere mu gihugu, no gukurikirana ibihembo byinjirijwe ku yandi masoko kugira ngo bishyikirizwe ba nyirabyo.”
MoYA yakomeje ivuga ko intego ari “kubaka urusobe rukomeye mu ruhererekane rwose rw’agaciro: kuva ku guhanga no kurinda umutungo bwite mu by’ubwenge, kugeza ku gukwirakwiza no kubyaza umusaruro ibihangano, no kwemeza ko ibihembo bigera ku babihanze no kuri ba nyirabyo.” Yasoje igira iti: “Ubukungu bushingiye ku buhanzi burushijeho gukomera busobanura guhindura ubuhanzi isoko y’imibereho irambye.”
Umwe mu batanze ibiganiro asobanura uko ibihembo by’uruhushya bisaranganywa: 70% ku bafite uburenganzira, 20% ku kiguzi cy’imicungire na 10% ku iterambere ry’uruganda rw’ubuhanzi.
Iteka rishya: 70% ku bafite uburenganzira
Iyi nama yabaye hashize ibyumweru bibiri hasohotse Iteka rya Minisitiri n° 001/MOYA/2026 ryo ku wa 8 Nzeri 2026 rigena uburyo bw’ikusanya n’isaranganya ry’ibihembo by’uruhushya biva mu kubyaza umusaruro uburenganzira bw’abahanzi n’uburenganzira bushamikiyeho. Ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Jean Nepo Abdallah Utumatwishima, rikaba ryarasohotse mu Igazeti ya Leta idasanzwe yo ku wa 9 Nzeri 2026. Rishingiye ku Itegeko n° 055/2024 ryo ku wa 20 Kamena 2024 ryerekeye kurengera umutungo bwite mu by’ubwenge, kandi ryemejwe n’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 4 Werurwe 2026.
Ingingo ya 35 y’iri teka iteganya ko 70% by’ibihembo byakusanyijwe bihabwa abafite uburenganzira, 20% bikishyura ikiguzi cy’imicungire, naho 10% bikagenerwa guteza imbere urwego ndangamuco n’urw’ubuhanzi, ari na yo mibare yagaragaye ku rupapuro rwerekanywe muri iyi nama. Ibihembo bizajya bisaranganywa kabiri mu mwaka, hakurikijwe uko igihangano cyakoreshejwe n’ingano y’imikoreshereze yacyo, kandi buri wese ufite uburenganzira agahabwa raporo isobanura amafaranga yamugenewe.
Umwe mu bitabiriye inama atanga igitekerezo mu biganiro.
Ufite uburenganzira ku gihangano asaba kuba umunyamuryango yuzuza ifishi itangwa n’urwego rubifitiye ububasha, na rwo rukamusubiza mu minsi itarenze 14. Iteka kandi rishyiraho ihame ry’imicungire ihuriweho yagutse: ku bihangano bisakazwa, ibikinwa mu ruhame n’ibikoreshwa hifashishijwe ikoranabuhanga, urwo rwego rushobora gutanga impushya no gukusanya ibihembo mu izina ry’abafite uburenganzira, baba abanyamuryango cyangwa atari bo. Rinateganya amasezerano yo guhagararirana n’imiryango yo mu mahanga icunga uburenganzira bw’abahanzi.
Nyuma y’iseswa rya RSAU
Iyi gahunda ije nyuma y’iseswa rya Rwanda Society of Authors (RSAU), urwego rwashinzwe mu 2010 ngo rucunge uburenganzira bw’abahanzi. The New Times yatangaje muri Mata 2025 ko RSAU yafunzwe kubera imicungire mibi, kandi ko mu myaka 13 yamaze yasaranganyije ibihembo inshuro eshatu gusa: miliyoni 8 Frw zahawe abahanzi 80 mu 2019, miliyoni 18 Frw mu 2021 na miliyoni 24 Frw mu 2023. Benshi mu babihawe binubiye amafaranga make n’ukutagaragaza neza uko yabarwaga.
Abitabiriye inama bafashe ifoto y’urwibutso.
Muri Werurwe 2025, Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), MoYA na RDB bari barahuye n’abahanzi bo mu byiciro bitandukanye, baganira ku mushinga w’iteka rya Minisitiri rigenga imiterere n’imikorere ya CMO. Icyo gihe, Prudence Sebahizi wari Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda yagize ati: “Uruganda rw’ubuhanzi rutera imbere, rushyigikiwe n’amategeko akomeye arengera umutungo bwite mu by’ubwenge n’urwego rw’imicungire ihuriweho (CMO) rukora neza, ni ingenzi kugira ngo abahanzi bahabwe igihembo gikwiye ku ikoreshwa ry’ibihangano byabo, bityo umwuga wabo urusheho kuramba no kunguka.”