Itorero Urukerereza ryasusurukije abitabiriye ifungurwa rya Village de la Francophonie muri Cambodge

Olga Patience Muco ·

Itorero Urukerereza ribyina i Phnom Penh mu ifungurwa rya Village de la Francophonie

Itorero ry’Igihugu Urukerereza ryasusurukije abitabiriye umuhango wo gufungura ku mugaragaro Village de la Francophonie muri Cambodge, ryerekana imbyino gakondo z’u Rwanda mu gitaramo ryahuriyemo n’abahanzi bo muri icyo gihugu.

Itorero ry’Igihugu Urukerereza (Ballet National du Rwanda) ryasusurukije abitabiriye umuhango wo gufungura ku mugaragaro Village de la Francophonie muri Cambodge, ryerekana imbyino gakondo z’u Rwanda mu gitaramo ryahuriyemo n’abahanzi bo muri icyo gihugu.

Uyu muhango wabaye ku wa Gatanu, tariki ya 13 Ugushyingo 2026, mu busitani bwa Wat Botum Vatey, mu Murwa Mukuru wa Cambodge, Phnom Penh, uyoborwa n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu Bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, na Minisitiri w’Intebe wa Cambodge, Samdech Hun Manet.

Mu gitaramo cyaranze uyu muhango, intore z’Urukerereza zaserutse zambaye imyambaro gakondo y’u Rwanda, zitwaje amacumu n’ingabo, zibyina ziherekejwe n’abavuza ingoma n’ababyinnyi b’abakobwa.

Iri torero ryahuriye ku rubyiniro n’abahanzi bo muri Cambodge, na bo berekanye imbyino gakondo z’igihugu cyabo, mu gitaramo cyahuje imico y’ibihugu byombi.

OIF yatangaje ko ibitaramo ndangamuco by’u Rwanda na Cambodge byari bigamije kugaragaza ubudasa bw’imico y’ibihugu bigize umuryango w’ibihugu bikoresha Igifaransa.

Nk’uko Ikigo Ntaramakuru cya Leta ya Cambodge (AKP) cyabitangaje, Louise Mushikiwabo yagaragaje ko yishimiye igitaramo cyahuje abahanzi ba Cambodge n’Itorero ry’Igihugu Urukerereza.

Mushikiwabo yavuze ko uku guhura kw’ibihugu bibiri bitandukanyijwe n’ibilometero ibihumbi byinshi “kwari gukora ku mutima cyane”, agaragaza amarangamutima yatewe n’iki gitaramo.

Village de la Francophonie yafunguwe kuri uyu wa Gatanu izamara iminsi itanu, kuva tariki ya 13 kugeza ku ya 17 Ugushyingo 2026, aho abayisura bazajya binjira ku buntu.

Itorero Urukerereza ryasusurukije abitabiriye ifungurwa rya Village de la Francophonie muri Cambodge

Ni kimwe mu bikorwa biherekeza Inama ya 20 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize Francophonie, iteganyijwe kubera i Phnom Penh kuva tariki ya 14 kugeza ku ya 16 Ugushyingo 2026.

Ibi birori byabaye mu gihe Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, na we ari mu ruzinduko rw’akazi muri Cambodge, aho kuri uyu wa Gatanu yakiriwe n’Umwami w’icyo gihugu, Norodom Sihamoni.

Ababyinnyi ba Cambodge mu muhango wo gufungura Village de la Francophonie i Phnom Penh

Louise Mushikiwabo na Minisitiri w’Intebe wa Cambodge, Samdech Hun Manet, bakurikirana ibitaramo

Louise Mushikiwabo ageza ijambo ku bitabiriye ifungurwa rya Village de la Francophonie

IBANZE.com

Fungura JavaScript kugira ngo ukoreshe urubuga rwose.

Subira ahabanza