Abantu nibura 40 bishwe n’abitwaje imbunda muri Nigeria

Abantu nibura 40 bishwe n’abagabo bitwaje imbunda bagabye igitero mu mudugudu wa Binnari, muri Leta ya Taraba mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Nigeria
Amakuru dukesha Reuters avuga ko igitero cyagabwe n’itsinda rinini ry’abantu bitwaje imbunda, barasa cyane ndetse bakanasahura ibiribwa mu maduka yo mu mudugudu wa Binnari, muri Leta ya Taraba mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Nigeria, byasize nibura 40 bishwe.
Polisi ya Nigeria yari yabanje gutangaza ko abantu 10 ari bo bishwe, ariko nyuma hatoragurwa indi mibiri, umubare w’abapfuye ugera nibura kuri 40, abandi baturage bataramenyekana umubare bakomeza kuburirwa irengero nk’uko byatangajwe n’umuryango Amnesty International.
Abaturage bavuze ko abo bagizi ba nabi batangiye kurasa nyuma gato y’amasengesho yo ku wa Gatanu, Sa’idu Nuhu, umwe mu batuye mu mudugudu wa Binnari, yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ati:
“Abagabye igitero bamaze kugenda, twabaruye imirambo irenga 20, kandi hari n’abandi bantu bari bakibuze irengero.”
Umuyobozi w’abaturage, Malam Abubakar Saifullahi, yabwiye AFP ko abagabye igitero bahageze kuri moto zigera kuri 50, buri imwe itwaye abantu babiri, mbere yo gutangira gusahura uwo mudugudu. Yagize ati:
“Basahuye amaduka, batwara amafaranga, ibiribwa n’ibindi bikoresho. Banatwaye moto zari zasizwe n’abaturage bahunze igitero.”
Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ikorera muri Nigeria ikomeje gusaba ubuyobozi bwa Nigeria, isaba ko hakorwa iperereza ryimbitse, abakoze ibyaha bagashyikirizwa ubutabera, abarokotse na bo bagafashwa.
Mu majyaruguru ya Nigeria hakomeje kugaragara ibitero by’imitwe yitwaje intwaro, izwi nka bandits, ikunze kugaba ibitero ku midugudu, gushimuta abaturage isaba incungu no kwiba amatungo. Ibi bikomeje guteza impungenge ku mutekano w’abaturage, cyane cyane abatuye mu byaro.