Abapolisi 296 basoje amahugurwa ku buyobozi, imyitwarire n’imicungire y’umutekano

Abapolisi 296 bo mu Rwanda barangije amahugurwa y’ibyumweru 18 yari agamije kubongerera ubumenyi mu kuyobora abandi, gucunga umutekano, kubahiriza imyitwarire y’umwuga no kunoza imikoranire hagati ya Polisi n’abaturage.
Aba bapolisi bari mu cyiciro cya 16 cy’abakurikiranye amasomo ya Non-Commissioned Officers (NCOs), yasojwe ku wa Gatanu, tariki ya 18 Nzeri 2026, mu Ishuri rya Polisi rya Gishari (PTS Gishari), riherereye mu Karere ka Rwamagana, mu Ntara y’Iburasirazuba.
Ni amahugurwa agenewe abapolisi basanzwe mu kazi, agamije kubategurira inshingano z’ubuyobozi ku nzego z’ibanze, zirimo kugenzura no kuyobora bagenzi babo ndetse no kuba bashobora gusimbura umuyobozi wa sitasiyo ya Polisi igihe adahari.
Mu muhango wo gusoza aya mahugurwa, Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa, CP Vincent Sano, yasabye abayasoje kutagarukira ku bumenyi bahawe, ahubwo kubukoresha mu kunoza imikorere yabo no gufasha bagenzi babo kurushaho gukora kinyamwuga.
Yabibukije ko bafite uruhare rukomeye mu miyoborere ya Polisi, kuko bashinzwe kuyobora abandi bapolisi, kubabera urugero mu myitwarire no kubafasha kuzuza neza inshingano zabo.
Yagize ati:
“Ntimukemere ko ubumenyi mwakuye hano bugarukira mu nyigisho gusa. Mubuhindure umusaruro ugaragarira mu mikorere yanyu.”
CP Sano yanabasabye gukomeza kwihugura, agaragaza ko kurangiza ayo masomo atari iherezo ry’iterambere ryabo mu mwuga, ahubwo ari indi ntambwe mu rugendo rwabo rwo kongera ubumenyi n’ubushobozi.
Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa, CP Vincent Sano, yasabye aba bapolisi gukoresha ubumenyi bahawe mu kunoza imikorere yabo no gufasha bagenzi babo kurushaho gukora kinyamwuga.
Umuyobozi w’Ishuri rya Polisi rya Gishari, CP Rafiki Mujiji, yavuze ko mu byumweru 18 aya mahugurwa yamaze, abayitabiriye bize amasomo atandukanye arimo gutegura no kuyobora ibikorwa bya Polisi, gukoresha intwaro, gucunga umutekano rusange, imyitwarire y’umwuga, gukoresha ingufu n’intwaro mu kazi, gukorana n’abaturage ndetse n’imibanire n’itangazamakuru.
Banahawe amasomo ajyanye n’uburere mboneragihugu, imyitozo ya gisirikare n’izindi nyigisho zigamije kubafasha kuzuza inshingano zabo.
Kimwe mu byo bibanzweho ni ugutegura abapolisi bashobora kuyobora ibikorwa byo kubungabunga umutekano, ariko kandi bagakorana n’abaturage no kubahiriza amahame agenga umwuga wabo. Rwanda National Police
Mu gihe cy’aya mahugurwa, abayitabiriye banasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside n’Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo Kubohora Igihugu i Mulindi w’Intwari, mu rwego rwo kurushaho gusobanukirwa amateka y’u Rwanda.
CP Mujiji yashimiye abapolisi barangije aya mahugurwa ku bw’umuhate bagaragaje mu gihe bayamazemo, anashimira ubuyobozi bwa Polisi n’abarimu bagize uruhare mu gutanga ayo masomo.
Amasomo ya NCOs ni amwe mu mahugurwa atangirwa mu Ishuri rya Polisi rya Gishari, ryashinzwe mu 2000. Iri shuri ritanga kandi amasomo y’ibanze ku binjira muri Polisi, ay’abitegura kujya mu buyobozi, amahugurwa y’abarimu ba Polisi n’ategura abapolisi bajya mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu mahanga.
Umuyobozi w’Ishuri rya Polisi rya Gishari, CP Rafiki Mujiji, yashimiye abapolisi barangije aya mahugurwa ku bw’umuhate bagaragaje mu gihe bayamazemo
Abapolisi 296 basoje amahugurwa ku buyobozi, imyitwarire n’imicungire y’umutekano
Aba bapolisi bari mu cyiciro cya 16 cy’abakurikiranye amasomo ya Non-Commissioned Officers (NCOs), yasojwe ku wa Gatanu, tariki ya 18 Nzeri 2026