Afurika y’Epfo: Ibitero bibiri by’urufaya rw’amasasu byahitanye abantu 27

Ibanze ·

Afurika y’Epfo: Ibitero bibiri by’urufaya rw’amasasu byahitanye abantu 27

Abantu nibura 27 bishwe abandi 26 barakomereka mu bitero bibiri by’imbunda byabereye hafi ya Johannesburg na Cape Town muri Afurika y’Epfo, mu gihe cy’amasaha make. Polisi yatangaje ko kugeza ku Cyumweru nta muntu wari wafashwe ukekwaho kugira uruhare muri ibyo bitero.

Abantu 27 bishwe mu bitero bibiri by’imbunda byabereye muri Afurika y’Epfo hagati y’ijoro ryo ku wa Gatandatu n’igitondo cyo ku Cyumweru, tariki ya 27 Nzeri 2026.

Igitero cya mbere cyabereye mu kabari gaherereye mu burengerazuba bwa Johannesburg, aho abantu umunani bitwaje intwaro binjiye bakarasa abari aho. Abantu 17 bahasize ubuzima, abandi 15 barakomereka.

Polisi ya Afurika y’Epfo yatangaje ko abagabye iki gitero babanje kurasa abantu bari hanze y’akabari, nyuma bakinjira imbere bagakomeza kurasa. Bari bitwaje imbunda zirimo AK-47 na pisitori.

Abagabye igitero kandi bashinjwa gushaka bamwe mu bari aho bakabatwara telefoni, mbere yo guhunga mu modoka ebyiri zitamenyekanye. Hari n’imodoka ebyiri zatwitswe muri icyo gitero. Mu bishwe harimo abagabo 13 n’abagore bane.

Nyuma y’amasaha make, ikindi gitero cyabereye i Lwandle hafi ya Cape Town. Polisi yavuze ko abagabo bitwaje imbunda binjiye ahantu ho kwidagadurira hanagurishirizwa inyama, ahagana saa 01:46 z’ijoro, bakarasa abantu bari bahari.

Abantu batanu bahise bapfira aho, abandi batanu bapfira kwa muganga nyuma y’ibikomere bari bagize. Abandi 11 bakomeretse bakomeje kwitabwaho n’abaganga.

Kugeza mu gitondo cyo ku Cyumweru, polisi yari itaratangaza ko hari uwafashwe mu iperereza kuri ibyo bitero byombi, ndetse impamvu yabyo yari itaramenyekana.

Ibi bitero bibaye mu gihe Afurika y’Epfo ikomeje guhangana n’ikibazo cy’ihohoterwa rikoreshejwemo imbunda. BBC yatangaje ko muri icyo gihugu habarurwa impfu zigera kuri 60 ku munsi zituruka ku bwicanyi, mu gihe intwaro zitemewe n’amategeko n’ibikorwa by’amatsinda y’abagizi ba nabi bikomeje guteza impungenge.

Mu minsi mike yari ishize, abandi bantu 11 na bo bari bishwe ubwo abitwaje imbunda bagabaga igitero mu rugo ruherereye mu gace ka KwaMakhutha hafi ya Durban.

Abantu 27 bishwe mu bitero bibiri by’imbunda muri Afurika y’Epfo

IBANZE.com

Fungura JavaScript kugira ngo ukoreshe urubuga rwose.

Subira ahabanza