Amerika ishobora gukoresha ‘Nyina w’ibisasu byose’ kuri Iran

Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziri gusuzuma uburyo zakoresha igisasu gikomeye cyitwa GBU-43/B Massive Ordnance Air Blast (MOAB), kizwi ku izina rya ‘Mother of All Bombs’, risobanura ‘Nyina w’ibisasu byose’, mu bitero bishobora kugabwa kuri Iran mu gihe Perezida Donald Trump yaba ategetse ko ibikorwa bya gisirikare bikomeye bisubukurwa.
Ni amakuru yatangajwe na CNN kuri uyu wa 15 Ukwakira 2026, ashimangira ko uwo mugambi ushobora kwibasira ibikorwa remezo by’ingufu n’ibigo bya Iran bikekwaho gukorerwamo ibikorwa bya nikileyeri, birimo agace ka Pickaxe Mountain.
Iki gisasu gipima ibiro bigera ku 9.800, kikaba ari cyo gikomeye kurusha ibindi bisasu bitari ibya kirimbuzi Amerika ifite.
Icyakora, bamwe mu bayobozi b’igisirikare cya Amerika bagaragaje impungenge ko MOAB ishobora kutabasha gusenya ibigo bya nikleyeri biri kure mu kuzimu, kuko yagenewe kwangiza ahantu hanini aho kwinjira mu butaka bwimbitse.
Hari kandi impungenge ko kuyikoresha hafi y’ahatuwe bishobora guteza ibyago bikomeye ku baturage.
Iki gisasu cyakoreshejwe bwa mbere mu ntambara mu 2017, ubwo Amerika yakigabishaga igitero ku birindiro by’umutwe wa Islamic State (ISIS) muri Afghanistan.
White House yatangaje ko idatanga ibisobanuro ku migambi ya gisirikare, ariko ishimangira ko Perezida Trump akomeje gusuzuma uburyo bwose bushoboka kugira ngo Iran itagira intwaro za nikleyeri.
Kugeza ubu, nta cyemezo cyatangajwe cyo gukoresha iki gisasu kuri Iran, nubwo bikekwa ko mu gihe cya vuba Perezida Trump ashobora kubyemeza kikaba cyakoreshwa mu bitero Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikomeje kugaba kuri Iran.
Igisasu cya MOAB ubwo cyageragezwaga mu 2003 muri Florida