Gasabo: Yarokoye umukobwa igikuta cyari kigiye kugwira, we ahasiga ubuzima

Bruno I. Bagambiki ·

Gasabo: Yarokoye umukobwa igikuta cyari kigiye kugwira, we ahasiga ubuzima

Abantu babiri bitabye Imana nyuma yo kugwirwa n’igikuta ubwo bari mu mirimo yo kubaka ruhurura itwara amazi y’imvura mu Kagari ka Gacuriro, mu Murenge wa Kinyinya, mu Karere ka Gasabo, ku wa 2 Ugushyingo 2026.

Iyi mpanuka yabaye ku wa 2 Ugushyingo 2026, mu gace ka Gacuriro ahari kubakwa ruhurura izajya itwara amazi ava mu muhanda mushya uva ahazwi nko ku Mavaze werekeza i Kagugu.

Amakuru yatangajwe na Radio 1 avuga ko aba bantu bari mu bakozi bakoraga imirimo yo kubaka uru rukuta, ubwo rwabagwiraga bikabaviramo urupfu.

Umwe mu bahakoraga yabwiye umunyamakuru wa Radio 1 ko bari mu kazi bakora imirimo yo gutunganya ruhurura y’umuhanda mushya wubakagwa, uwitwa Innocent w’imyaka 51, abona ko urukuta rw’iyi ruhurura ruri guhirima ahirika umukobwa wari aho rwerekeza, maze rugwa rusanga uwo mukobwa yigiye hirya gato, Innocent ndetse na Aloys w’imyaka 19 bari kumwe rurabagwira bitaba Imana.

“Uwo musaza witwa Innocent yabonye urukuta rugiye kugwa asunika umukobwa twakoranaga agwa hirya mu gihe uwo musaza atarahaguruka ruhita rumugwira we n’undi musore witwa Aloys, nge nari ndi ruguru mpindukiye nsanga rumaze kubagwira.“

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire, yabwiye Isango Star ko nyuma y’iyi mpanuka hahise hatangira iperereza rigamije kumenya icyayiteye.

Mu rwego rwo gukurikirana ibyabaye, abakozi babiri ba kompanyi yari ishinzwe kubaka iyi ruhurura bahise batabwa muri yombi. Bafashwe kugira ngo hakorwe iperereza harebwe niba nta burangare bwaba bwaragize uruhare mu guteza iyi mpanuka.

Kugeza ubwo aya makuru yatangazwaga, iperereza ryari rigikomeje kugira ngo hamenyekane neza icyateye igikuta kugwira aba bakozi. Nta makuru arambuye yari yatangazwa ku myanzuro y’iperereza.

Ahubakagwa ruhurura mu muhanda mushya uva ahazwi nko ku Mavaze werekeza i Kagugu.

IBANZE.com

Fungura JavaScript kugira ngo ukoreshe urubuga rwose.

Subira ahabanza