Haiti: Kugenzurwa n’imitwe yitwaje intwaro byaba bigiye kuba amateka?

Bruno I. Bagambiki ·

Haiti: Kugenzurwa n’imitwe yitwaje intwaro byaba bigiye kuba amateka?

El Salvador yohereje ingabo zirenga 2,000 muri Haiti mu rwego rwo gufasha guhangana n’imitwe yitwaje intwaro imaze igihe igenzura ibice by’iki gihugu, byongereye icyizere cyo kugarura umutekano, ariko hakibazwa niba byashira burundu.

Haiti yongeye kongera imbaraga mu rugamba rwo guhangana n’imitwe yitwaje intwaro imaze imyaka ihungabanya umutekano w’igihugu, nyuma y’uko El Salvador yohereje ingabo zirenga 2,000 mu bikorwa byo kugarura umutekano no gushakisha abakozi bayo bane baburiwe irengero.

Minisitiri w’Intebe wa Haiti, Alix Didier Fils-Aimé, yatangaje ko igihugu cye ari cyo kiyoboye ibikorwa by’umutekano, naho ingabo z’amahanga zikaba zije kugifasha. Ku wa 7 Ugushyingo 2026, ubutegetsi bwatangaje ko Mathias Saintil, wari umwe mu bayobozi b’imitwe yitwaje intwaro, yapfuye nyuma yo gukomerekera mu gitero cy’indege zitagira abapilote.

Ibi byakurikiye ibikorwa by’umutekano byongerewe imbaraga, mu gihe abaturage bakomeje guhura n’ubwicanyi, gushimutwa no kuva mu byabo kubera urugomo.

Amateka ya Haiti n’imitwe yitwaje intwaro

Haiti yabonye ubwigenge mu 1804 nyuma yo kwigobotora ubukoloni bw’u Bufaransa, ariko yakomeje kurangwa n’ibibazo bya politiki n’imiyoborere. Iyicwa rya Perezida Jovenel Moïse mu 2021 ryasize icyuho mu buyobozi, imitwe yitwaje intwaro irushaho kwigarurira uduce twinshi, cyane cyane mu murwa mukuru Port-au-Prince.

Iyo mitwe ishinjwa ubwicanyi, gushimuta abantu no gucuruza ibiyobyabwenge. Kugeza ubu, igihugu kiyobowe na Minisitiri w’Intebe Alix Didier Fils-Aimé, mu gihe kigerageza kugarura umutekano no gutegura amatora.

Ubufasha amahanga amaze guha Haiti mu kugarura umutekano

Amahanga amaze igihe afasha Haiti mu guhangana n’ibibazo by’umutekano, nk’Umuryango w’Abibumbye wagiye woherezayo ubutumwa butandukanye, burimo umutwe wa Multinational Security Support Mission wari uyobowe na Kenya, waje gusimbuzwa Gang Suppression Force (GSF).

Ubu El Salvador na yo yohereje ingabo zirenga 2,000, ariko Loni ivuga ko inyinshi zidakorera mu rwego rw’uyu mutwe. Ibi byateje ibibazo ku buryo zizayoborwa n’amategeko zizakurikiza. Nubwo ubufasha bw’amahanga bwongereye imbaraga mu bikorwa byo kurwanya imitwe yitwaje intwaro, haracyari ikibazo cy’uko umutekano urambye uzagerwaho.

IBANZE.com

Fungura JavaScript kugira ngo ukoreshe urubuga rwose.

Subira ahabanza