IGP Namuhoranye yakiriye umuyobozi wa UNPOL, baganira ku butumwa bw’amahoro

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP), CG Felix Namuhoranye, yakiriye Police Commissioner Faisal Shahkar, Umuyobozi wa Polisi y’Umuryango w’Abibumbye (UNPOL), bagirana ibiganiro byibanze ku gushimangira ubufatanye no kunoza imyiteguro y’abapolisi boherezwa mu butumwa bw’amahoro.
Ibi biganiro byabaye ku wa Gatanu, tariki ya 13 Ugushyingo 2026, ubwo Shahkar yari mu Rwanda yitabiriye umuhango wo gusoza amahugurwa yari amaze icyumweru, yahuje abahuzabikorwa b’amatsinda y’abapolisi bakorera hamwe mu butumwa bw’amahoro, azwi nka Formed Police Units (FPU).
Shahkar yari yaje no kwitabira umuhango wo guha impamyabushobozi abarimu bashinzwe gusuzuma abapolisi bitegura kujya mu butumwa bw’amahoro, hakoreshejwe uburyo buzwi nka Assessment for Mission Service (AMS), ndetse no gusuzuma ubushobozi bw’amatsinda y’abapolisi mu mirimo ashinzwe, bizwi nka Assessment of Operational Capabilities (AOC).
Mu biganiro byabo, CG Namuhoranye na Shahkar bibanze ku buryo Polisi y’u Rwanda na UNPOL byakomeza gushimangira ubufatanye mu gutegura abapolisi boherezwa mu butumwa bwo kubungabunga amahoro.
Baganiriye kandi ku buryo imyiteguro y’abo bapolisi yarushaho kunozwa, by’umwihariko mu kubaha ubumenyi n’ibikoresho bikenewe kugira ngo bashobore kuzuza neza inshingano zabo, bakurikije ibisabwa mu kazi ka Polisi y’Umuryango w’Abibumbye muri iki gihe.
Faisal Shahkar ni Umunya-Pakistan wagizwe Umujyanama wa Loni mu by’Igipolisi (UN Police Adviser) mu Ishami rishinzwe Ibikorwa by’Amahoro (Department of Peace Operations), nk’uko Umunyamabanga Mukuru wa Loni yabitangaje mu Ukwakira 2022.
Mbere yo guhabwa izi nshingano, Shahkar yari Umuyobozi Mukuru wa Polisi mu Ntara ya Punjab, muri Pakistan.
Polisi y’u Rwanda imaze imyaka myinshi yohereza abapolisi mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye, barimo abagize amatsinda ya FPU yoherejwe muri Repubulika ya Santrafurika no muri Sudani y’Epfo.
CG Felix Namuhoranye mu biganiro na Police Commissioner Faisal Shahkar uyobora UNPOL
Ibiganiro hagati ya Polisi y’u Rwanda na UNPOL byibanze ku gushimangira ubufatanye
Police Commissioner Faisal Shahkar ashyikiriza CG Felix Namuhoranye impano