Ingabo za EAC zihora ziteguye gutabara aho rukomeye ziri gusuzuma ubushobozi u Rwanda rwiyemeje gutanga

Abayobozi b’Ingabo z’Ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba zihora ziteguye gutabara aho rukomeye (EASF) bari mu Rwanda mu bikorwa byo kugenzura no gusuzuma ubushobozi bw’ingabo, abapolisi n’inzego za gisivili igihugu cyiyemeje gutanga muri uyu muryango, hagamijwe kureba uko bwakwifashishwa mu butumwa bwo kubungabunga amahoro n’umutekano mu karere.
Ku wa Gatatu, tariki ya 4 Ugushyingo 2026, Umuyobozi wa EASF, Brig Gen Ronald Rwivanga, ari kumwe n’Umugaba w’Ingabo z’uyu muryango, Brig Gen Stephen Maina Huria, basuye Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye, ku cyicaro gikuru cya Polisi giherereye ku Kacyiru.
Uru ruzinduko ni kimwe mu bikorwa by’iminsi itandatu byatangiye ku wa 2 Ugushyingo 2026, bigamije kugenzura ubushobozi u Rwanda rwiyemeje gutanga muri EASF no kureba niba bujuje ibisabwa kugira ngo bwifashishwe mu bikorwa byo kubungabunga amahoro n’umutekano.
Mu ruzinduko bagiriye kuri Polisi y’u Rwanda, abayobozi ba EASF basuzumye urwego iyi Polisi igezeho mu myiteguro, ubushobozi bwayo bwo gushyira mu bikorwa inshingano ndetse n’uburyo ishobora kugira uruhare mu bikorwa byo kubungabunga amahoro n’umutekano mu karere igihe yaba ibisabwe.
Iki gikorwa gikurikira ibindi byakozwe n’intumwa za EASF kuva mu ntangiriro z’iki cyumweru, birimo kugenzura ubushobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF), ibikoresho bya gisirikare n’inzego zunganira ibikorwa by’umutekano.
Ku wa Mbere, tariki ya 2 Ugushyingo, izo ntumwa zagenzuye batayo y’ingabo zikoresha ibinyabiziga, umutwe wa Polisi ya Gisirikare ndetse n’ishami ry’ubuvuzi bwa gisirikare ryo ku rwego rwa kabiri.
Zanasuzumye ubushobozi bw’u Rwanda bwo gutwara abakomeretse n’abarwayi hakoreshejwe indege, harimo kajugujugu yo mu bwoko bwa Mi-17 n’indege ya Caravan.
Mu bindi byashyizwe kuri gahunda y’iri suzuma harimo kugenzura umutwe w’ingabo zidasanzwe, batayo y’ingabo zirwanira ku butaka ndetse n’ubushobozi bw’inzego za Polisi.
Ubwo yatangizaga ibi bikorwa, Brig Gen Ronald Rwivanga yasobanuye ko igenzura nk’iri risanzwe rikorwa mu bihugu bigize EASF, hagamijwe kumenya niba ubushobozi byiyemeje gutanga bwiteguye gukoreshwa igihe bukenewe.
Yagaragaje icyizere afitiye imyiteguro y’u Rwanda, avuga ko adashidikanya ku bushobozi bwarwo bwo kuzuza inshingano rwiyemeje muri uyu muryango.
Ku ruhande rw’u Rwanda, Maj Gen Dr Ephrem Rurangwa, Umuyobozi Mukuru w’Abakozi mu Rwego rw’Ubuvuzi bwa Gisirikare, yavuze ko ibikorwa byo kugenzura ubushobozi ari ingenzi kugira ngo ibyo ibihugu byiyemeje bitagarukira mu nyandiko, ahubwo bihinduke ubushobozi bushobora gukoreshwa mu butumwa igihe bibaye ngombwa.
Yashimangiye akamaro ko kugira abasirikare n’abandi bakozi batojwe neza, bafite ibikoresho bikwiye kandi biteguye koherezwa mu butumwa.
Iri suzuma rije rikurikira amahugurwa EASF yahuriyemo n’abapolisi baturutse mu bihugu bitandukanye, yabereye i Kigali muri Nzeri 2026, agamije kongerera ubushobozi inzego za Polisi ziteganyijwe kwitabira ubutumwa bwo kubungabunga amahoro.
EASF ni urwego ruhuza ibihugu byo mu Burasirazuba bwa Afurika, rugamije gutegura ubushobozi bw’ingabo, abapolisi n’abakozi ba gisivili bashobora kwifashishwa mu gukumira amakimbirane, gutabara mu bihe by’ibibazo no gushyigikira ibikorwa byo kugarura no kubungabunga amahoro.
Biteganyijwe ko iri suzuma rizarangira ku wa 7 Ugushyingo 2026, nyuma yo kugenzura ubushobozi butandukanye u Rwanda rwiyemeje gutanga muri uyu muryango.