Ingabo za nyuma za Amerika n’u Bwongereza zavuye muri Iraq

Ingabo za nyuma za Amerika n’u Bwongereza zari muri Iraq mu butumwa bw’ihuriro mpuzamahanga rirwanya Islamic State zasohotse muri iki gihugu, hasozwa Operation Inherent Resolve yari imaze imyaka irenga 10.
Izi ngabo zari muri Iraq mu bikorwa by’ihuriro mpuzamahanga rirwanya umutwe wa Islamic State (IS/Daesh) zasohotse muri iki gihugu kuri uyu wa 30 Nzeri 2026.
Uku kuva muri Iraq gusoje icyiciro cy’ubutumwa bwa gisirikare bwa Operation Inherent Resolve, bwatangijwe mu 2014 nyuma y’uko Islamic State yari imaze kwigarurira ibice binini bya Iraq na Syria. Leta ya Iraq ni yo ubu izaba ifite inshingano z’ibanze zo kurinda umutekano w’igihugu no gukomeza guhangana n’ibisigisigi by’uyu mutwe.
BBC yatangaje ko abasirikare ba nyuma b’Abanyamerika n’Abongereza bari muri ubwo butumwa bavuye muri Iraq, mu gihe u Bwongereza bwemeje ko ingabo z’ihuriro, zirimo izabwo, zasohotse mu gihugu nyuma y’imyaka irenga 10 yo gufasha no guhugura ingabo za Iraq.
Minisiteri y’Ingabo y’u Bwongereza yavuze ko Iraqi Security Forces hamwe n’ingabo z’Abakurde za Peshmerga zimaze kugera ku rwego rwo gufata inshingano zikomeye zo kurinda igihugu no gukumira ko Islamic State yakongera kwigarurira uduce twa Iraq.
Urugamba rwa IS rwarangiye, ariko impungenge ntizashize
Nubwo Islamic State itagifite ubutaka igenzura muri Iraq nk’uko byari bimeze mu myaka ya 2014 na 2015, haracyari impungenge ko abarwanyi bayo basigaye bashobora kwisuganya cyangwa gukoresha icyuho cy’umutekano gishobora guterwa n’ivuka ry’ingabo z’amahanga.
Reuters yo yatangaje ko hari n’impungenge z’uko imitwe yitwaje intwaro ishyigikiwe na Iran ishobora kurushaho kugira ijambo rikomeye muri Iraq nyuma y’ivuka ry’ingabo za Amerika.
Kuva muri iki gihugu kw’izi ngabo ariko ntibisobanuye ko imikoranire ya Iraq n’ibihugu by’amahanga mu by’umutekano ihagaze burundu. Amerika na Iraq biteganya gukomeza ubufatanye mu buryo bw’ibihugu byombi, mu gihe NATO Mission Iraq yo ikomeza ibikorwa byo gutanga inama no kubaka ubushobozi bw’inzego z’umutekano za Iraq, bitarimo ibikorwa by’imirwano.
Uku kuva muri Iraq kandi kubaye nyuma y’imyaka 23 Amerika iyoboye ingabo zari zarinjiye muri iki gihugu mu 2003 zigakuraho ubutegetsi bwa Saddam Hussein, mbere y’uko zisubirayo mu 2014 kugira ngo zifashe mu rugamba rwo guhashya Islamic State.