Amato atatu atwara peteroli yaturikiye mu Muyoboro wa Hormuz

Ingabo za Iran zatangaje ko amato atatu atwara peteroli yagonze ibisasu byo mu mazi mu Muyoboro wa Hormuz, agaturika agashya, nyuma yo kugerageza kunyura mu nzira zitari zemewe. Aya makuru ntarashobora kwemezwa n’inzego zigenga.
Ku wa Kane, tariki ya 29 Ukwakira 2026, ishami rishinzwe itangazamakuru ry’Ingabo za Iran zishinzwe Kurinda Impinduramatwara ya Islam (IRGC) ryatangaje ko ayo mato yagerageje gusohoka mu Muyoboro wa Hormuz anyuze mu gice cy’amajyepfo, atubahirije amabwiriza y’umutekano yashyizweho.
IRGC yavuze ko ayo mato yari yazimije ibikoresho byayo byo kugenzura ibiri hafi yayo n’ibiyafasha kumenya aho anyura, kandi ko yirengagije imiburo yahawe n’ingabo zayo zirwanira mu mazi.
Mu itangazo ryayo, IRGC yagize iti: “Amato atwara peteroli yari yazimije ibikoresho byayo byose byo kugenzura ibiri hafi yayo n’ibiyafasha kumenya aho anyura, agerageza gusohoka anyuze mu nzira itemewe mu majyepfo y’Umuyoboro wa Hormuz. Yirengagije imiburo y’ingabo zacu zirwanira mu mazi, aza kugonga ibisasu byo mu mazi araturika.”
IRGC yavuze ko ayo mato yahise atabwa n’abari bayarimo, agasigara hafi y’inkombe zo mu majyepfo y’uwo muyoboro.
Icyakora, ntiyatangaje amazina y’amato yavugaga ko yangiritse, ibihugu yanditswemo cyangwa niba hari abantu bapfuye cyangwa bakomeretse.
Ingabo za Iran zaburiye ba nyir’amato n’abayakoresha ko inzira zitemewe zirimo ibisasu byo mu mazi, kandi ko abazikoresha ari bo bazirengera ingaruka zose zababaho.
Umuvugizi wa IRGC, Brigadier General Hossein Mohebbi, yanenze ibyatangajwe n’ubuyobozi bw’ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zishinzwe akarere ko hagati y’Isi (CENTCOM), buvuga ko bwamaze gukura ibisasu bya Iran mu nzira nyamukuru zikoreshwa n’amato mpuzamahanga muri Hormuz.
Mohebbi yasabye CENTCOM gutanga ibimenyetso byigenga bishimangira ibyo ivuga.
Yagize ati: “Ukuri kw’ibibera mu Muyoboro wa Hormuz kugaragarira mu kirere, ku butaka no mu nyanja, si ku mbuga nkoranyambaga cyangwa mu byumba Amerika ikoreramo intambara y’amakuru.”
Umuyobozi wa CENTCOM, Admiral Brad Cooper, yari yatangaje ko ingabo za Amerika zakuye ibisasu bya Iran mu nzira nyamukuru zinyurwamo n’amato akora ubwikorezi mpuzamahanga.
Ubwato bw’intambara bw’ingabo za Amerika zirwanira mu mazi, mu bikorwa byo gutangira gukura ibisasu byo mu mazi mu Muyoboro wa Hormuz, ku wa Gatandatu, tariki ya 11 Mata 2026.
CENTCOM ivuga kandi ko mu mezi atandatu, amato arenga 3.000 akora ubwikorezi bw’ubucuruzi yanyuze muri Hormuz abifashijwemo n’ingabo za Amerika.
Kuva intambara kuri Iran yatangira ku wa Gatandatu, tariki ya 28 Gashyantare 2026, ubutegetsi bwa Tehran bwasabye amato yose ashaka kunyura muri Hormuz kubanza kuvugana n’ingabo zayo zirwanira mu mazi no guhabwa uburenganzira.
Iran ivuga ko imaze amezi umunani igenzura uyu muyoboro, mu gihe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Abbas Araghchi, yavuze ko ushobora kongera gufungurwa mu minsi mike, mu gihe ibyo igihugu cye gisaba byaba byemewe.
Ikarita igaragaza Umuyoboro wa Hormuz n’uduce tuwukikije.