Polisi yatangiye gushakisha abanyamahanga bane bagaragaye kuri moto imwe i Kigali

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yatangiye gushakisha abantu bane bivugwa ko ari abanyamahanga, bagaragaye kuri moto imwe mu Gisozi, inibutsa ko nta muntu uri hejuru y’amategeko, yaba Umunyarwanda cyangwa umunyamahanga.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yatangaje ko abanyamahanga bakorera ibyaha cyangwa andi makosa mu Rwanda bahanwa nk’abandi bose, ndetse ko hari n’abo ibihano bishobora kugera ku gusubizwa mu bihugu bakomokamo.
Yabitangaje ku wa Gatanu, tariki ya 23 Ukwakira 2026, nyuma y’amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abantu bane bari kuri moto imwe mu gace ka Gisozi, mu Karere ka Gasabo, mu Mujyi wa Kigali.
Ayo mashusho agaragaza moto ifite pulake RE776F, yari itwaye abantu bane icyarimwe, mu gihe amategeko y’umuhanda mu Rwanda atemera ko moto itwara abantu barenze babiri, barimo uyitwaye n’umugenzi umwe.
Umuturage witwa Tuyisenge Jean Pierre ni umwe mu bamenyesheje Polisi iby’iyo moto, agaragaza impungenge ko uburyo yagendagamo bwashoboraga guteza impanuka, anavuga ko abayiriho bashoboraga kuba basinze.
Polisi y’u Rwanda yamusubije imushimira ku makuru yari ayihaye, inemeza ko yatangiye gushakisha iyo moto kugira ngo ababigizemo uruhare babihanirwe.
Yagize iti: “Ibi ntabwo bikwiriye, iyi moto turayishakisha kugira ngo babihanirwe. Turabashimiye ku makuru mutanze.”
Nyuma y’ubu butumwa, undi ukoresha urubuga rwa X witwa Leonidas yagaragaje impungenge ku myitwarire y’abo bantu, abaza Polisi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) impamvu abanyamahanga bakomeza kugaragara mu bikorwa nk’ibyo.
Yavuze ko imyitwarire nk’iyo ishobora kwangiza isura y’u Rwanda, anagaragaza ko adatekereza ko Abanyarwanda bakora amakosa nk’ayo bakomeza kwidegembya.
Mu kumusubiza, ACP Boniface Rutikanga yahakanye ko abanyamahanga badahanwa kimwe n’Abanyarwanda, ashimangira ko amategeko areba buri wese uri mu Rwanda.
Yagize ati:
“Oya, si ko bimeze rwose! Abanyamahanga bakoze ibyaha cyangwa andi makosa hano mu Rwanda barahanwa, harimo no gusubizwa mu bihugu byabo. Abagaragaye muri aya mashusho twatangiye kubashakisha, kandi bazahanwa. Byumvikane ko nta muntu uri hejuru y’amategeko.”
Aya magambo ya Rutikanga yashimangiye ko kuba umuntu ari umunyamahanga bitamukuriraho inshingano zo kubahiriza amategeko y’u Rwanda, kandi ko uyarenzeho ashobora gufatirwa ibihano biteganywa n’amategeko.
Gutwara abantu barenze umubare wemewe kuri moto ni kimwe mu bikorwa bishobora gushyira mu kaga ubuzima bw’abayiriho n’ubw’abandi bakoresha umuhanda, cyane cyane igihe habayeho gutakaza ubushobozi bwo kuyiyobora neza.
Kugeza ubu, Polisi ntiratangaza ku mugaragaro ko abo bantu bamaze gufatwa cyangwa ngo yemeze niba koko bari basinze nk’uko byakekwaga n’uwatanze amakuru.