U Rwanda na DRC bategerejwe mu biganiro i Geneve

I Genève, ku wa 16 n’uwa 17 Nzeri 2026, hategerejwe abayobozi bahagarariye u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), mu biganiro bigamije kurebera hamwe aho ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano ya Washington yo mu 2025 rigeze.
Urwego rushinzwe Guhuza Ibikorwa by’Umutekano, Joint Security Coordination Mechanism (JSCM), ruzahuza abahagarariye ibihugu byombi n’abahuza baturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Qatar, Togo ndetse na Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika. Iyi nama y’iminsi ibiri izabera i Genève mu Busuwisi, nk’uko Al Jazeera ibitangaza.
Iyi nama iteganyijwe muri Nzeri ikurikira iya gatandatu ya JSCM yabereye i Genève ku wa 12 n’uwa 13 Kanama. Muri iyo nama, u Rwanda na RDC byemeranyije guteza imbere gahunda ebyiri zigamije gushimangira igenzura ry’ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano ya Washington. Ibihugu byombi byasabye Leta Zunze Ubumwe za Amerika gusuzuma izo gahunda no gutanga ibitekerezo mu nama itaha ya JSCM.
RDC kandi yagaragaje gahunda yayo yo kwambura intwaro, gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abarwanyi ba FDLR. Impande zombi zemeye kandi gukora inama y’igenamigambi y’ibihugu bitatu mu Ukwakira, izasozwa n’itegeko rivuguruye ry’ibikorwa rizayobora uko izo gahunda zizashyirwa mu bikorwa.
Ibiro by’Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika mu nyandiko ivuga kuri aya masezerano, byavuze ko:
Amasezerano ya Washington ashimangira ko impande zombi ziyemeje gushyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro hagati ya RDC n’u Rwanda, yasinyiwe i Washington muri Kamena 2025, no kugera ku Cyerekezo cy’Ubukungu bw’Akarere, kugira ngo habeho inzira ikomeye igana ku mahoro, umutekano n’iterambere ry’ubukungu rirambye.
Urwego rwa Joint Security Coordination Mechanism (JSCM) rwashyizweho kugira ngo rukurikirane kandi ruhuze ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’umutekano hagati y’ibihugu byombi.