Umudepite wo muri Gabon yakatiwe azira gukubita umukozi wa RwandAir i Kigali

Bruno I. Bagambiki ·

Umudepite wo muri Gabon yakatiwe azira gukubita umukozi wa RwandAir i Kigali

Depite Augustin Lobelle Yembi, wagaragaye mu mashusho akubita umukozi wa RwandAir ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali, yakatiwe n’urukiko rwo muri Gabon.

Urukiko Mpanabyaha rwa Libreville rwafashe umwanzuro ku wa Mbere, tariki ya 28 Nzeri 2026, mu rubanza rwaregwagamo Depite Augustin Lobelle Yembi, nyuma y’ibyabereye ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali.

Nk’uko Focus Groupe Media yo muri Gabon yabitangaje, uyu mudepite yahamijwe icyaha cy’ihohotera rishingiye ku rugomo, acibwa amande ya 500.000 CFA, ni ukuvuga hafi miliyoni 1,2 Frw, yiyongeraho amafaranga y’urubanza.

Urubanza rwe rwakurikiwe cyane muri Gabon nyuma y’amashusho y’ibyabaye ku wa 3 Nzeri 2026, agaragaza Yembi ashyamiranye n’umukozi wa RwandAir ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali.

Nyuma y’ibyo byabaye, Yembi yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano z’u Rwanda. Nyuma y’iminsi itatu, ku wa 6 Nzeri 2026, yasubijwe muri Gabon.

Abunganira uyu mudepite bari bamaganye ikirego, ariko ibyo basabaga ntibyemewe n’urukiko. Mu mwanzuro warwo, urukiko rwamuhanishije amande, ariko ntirwamukatira igifungo. Augustin Lobelle Yembi ni umudepite wigenga uhagarariye agace ka kabiri ka Lolo-Bouenguidi, mu Ntara ya Ogooué-Lolo muri Gabon.

IBANZE.com

Fungura JavaScript kugira ngo ukoreshe urubuga rwose.

Subira ahabanza