Byagenda bite imibu yose ishize ku Isi?

Byagenda bite ubyutse ugasanga nta mubu n’umwe ukiri ku Isi? Njye nabyinira ku rukoma. Uretse kuba imibu isakuriza abantu ikababuza gusinzira, ikwirakwiza indwara nka malaria, zika, yellow fever, dengue, n’izindi virusi nyinshi zihitana abarenga miliyoni buri mwaka. Nubwo kandi umubu udapima n’igarama rimwe, niwo nyamaswa yica abantu benshi ku Isi.
Ariko reka nkubwire uko byagenda imibu yose izimiye mu kanya nk’ako guhumbya. Imibu ni isoko ikomeye y’ibyo kurya ku nyamaswa zitandukanye. Amafi menshi atunzwe n’amagi yayo. Imibu ni ibyo kurya by’inyoni, uducurama, ibikeri, ibitagangurirwa, imiserebanya, n’ibindi bikururanda.
Imibu iramutse izimiye, inyamaswa nyinshi, cyane cyane izo mu bishanga n’inzuzi, zahita zitakaza kimwe mu bigize ifunguro ryazo rya buri munsi.
Ibimera byinshi byahazaharira. Imibu ifasha mu ibangurira ry’ibimera. Mu bice bikonja, imibu ifasha mu kubangurira indabo inzuki zitabasha kugeraho. Ubwo rero ibimera byahita bigabanuka.
Hanyuma hagakurikiraho amazi. Amagi y’imibu ayungurura amazi yo mu bishanga n’inzuzi. Ayo magi abuze, byagabanya umwuka wa oxygen uba mu mazi, maze amafi menshi agapfa. Yego, imibu ikwirakwiza indwara. Ariko kuyica yose icyarimwa byakemura ibibazo bimwe bigateza ibindi.
Ubwo simvuze inganda zikora imiti yica imibu n’inzitiramibu zahita zifunga imiryango, maze abazikoragamo bakaba abashomeri. Biratangaje kuba imibu twese twanga, ifite umumaro ukomeye.