Google yatemye ibiti ibihumbi 250 bituma ibirura byirara mu baturage

Sosiyete y’ikoranabuhanga ya Google iri mu mazi abira muri Finland nyuma yo gutema ibiti bigera ku bihumbi 250 mu ishyamba riherereye mu gace ka Muhos, mu majyaruguru y’icyo gihugu, mu rwego rwo gutegura ahazubakwa ikigo kinini kibikwamo amakuru (data center), cyagenewe no gushyigikira ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI).
Iri shyamba ryari rifite ubuso bwa hegitari 330, ariko ubu ryasigaye ari ubutaka bwambaye ubusa, nyuma y’uko ibiti n’igice cyo hejuru cy’ubutaka bikuwemo hakoreshejwe imashini ziremereye.
Nk’uko ikinyamakuru The Guardian cyabitangaje ku wa 22 Ukwakira 2026, ibikorwa bya Google byateje uburakari mu baturage no mu miryango iharanira kurengera ibidukikije, kuko byakozwe hatarabaho isuzuma ry’ingaruka byagira ku bidukikije nk’uko amategeko abiteganya.
Si muri Muhos gusa kuko no mu gace ka Otanmäki, hafi y’umujyi wa Kajaani, hatemwe ibindi biti bigera ku bihumbi 150, bituma umubare w’ibiti bivugwa ko byatemwe muri ibi bikorwa ugera ku bihumbi 400.
Bamwe mu batuye hafi y’ayo mashyamba bavuga ko inyamaswa zari ziyatuye zatangiye guhunga, zirimo ibirura byatangiye kugaragara mu midugudu.
Anni Ranta w’imyaka 53, utuye muri Otanmäki, yabwiye The Guardian ko gutema ishyamba byahungabanyije ubuzima bw’inyamaswa zari zirimo, zimwe zigatangira kujya mu duce dutuwe.
Yagize ati:
“Ibirura byatangiye kuza mu mudugudu kuko izindi nyamaswa zose zari zahunze ishyamba. Zarahunze.”
Icyakora, ibi ni ubuhamya bw’abaturage, kuko nta bushakashatsi bw’inzego zishinzwe inyamaswa bwatangajwe bwemeza ko gutema ayo mashyamba ari byo byatumye ibirura byinjira mu midugudu.
Uretse guhungabanya ubuzima bw’inyamaswa, abaturage bavuga ko amazi ava ahatemwe ibiti yahinduye ibara, akinjira mu migezi yaho, mu gihe abandi bafite impungenge z’urusaku ruzaterwa n’ibigo bya Google nibimara kubakwa.
Google yasabwe guhagarika ibikorwa byayo
Mu ntangiriro z’Ukwakira 2026, Urwego rwa Finland rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’amategeko (LVV) rwategetse Google guhagarika by’agateganyo imirimo yo gutegura ahazubakwa ibyo bigo muri Muhos na Kajaani, kugeza isuzuma ry’ingaruka ku bidukikije rirangiye.
Umuyobozi wa Google muri Finland, Antti Järvinen, yasabye imbabazi ku byabaye, avuga ko sosiyete yari yumvise ko ibikorwa byayo byubahirizaga amategeko.
Google yatangaje ko izubahiriza amabwiriza y’inzego zibishinzwe, inateganya gutera ibiti bishya ku buso bwa hegitari 130 muri Muhos, nubwo abaharanira kurengera ibidukikije bavuga ko bidahagije ugereranyije n’ishyamba ryangijwe.
Ibi bibaye nyuma y’uko Google itangaje muri Nzeri 2026 gahunda yo gushora nibura miliyari 13 z’amayero muri Finland mu myaka ya 2027 na 2028, mu kubaka ibikorwaremezo by’ikoranabuhanga, birimo ibigo bibikwamo amakuru.
Nubwo Leta ya Finland ibona uyu mushinga nk’amahirwe yo gukurura ishoramari no guhanga imirimo, abaturage n’imiryango irengera ibidukikije basaba ko iterambere ry’ikoranabuhanga ritagomba kubangamira amashyamba, inyamaswa n’ubuzima bw’abaturage.
Ahatemwe i Muhos hareshya na kilometero 3 z’uburebure na 2 z’ubugari (hegitari 330), muri metero 400 uvuye ku ruzi rwa Oulujoki.
Ahagomba kubakwa ikigo cya Google kibikwamo amakuru i Muhos, harebewe mu kirere.
Amapiloni y’amashanyarazi ari iruhande rw’ahatemwe ishyamba.
Impungenge ni zose muri Finland kubera ibyo Google iri gukora