Umucuruzi wo muri Iran aravugwaho guhezwa n’abakiriya kubera gusa na Netanyahu

Umucuruzi wo mu murwa mukuru wa Iran, Tehran, ucuruza utubuto, imbuto zumishijwe n’ibiryohereye, yavugishije benshi ku mbuga nkoranyambaga kubera isura ye igereranywa n’iya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu. Hari amakuru avuga ko bamwe mu bakiriya batangiye kumwitarura kubera uko basa.
Amafoto n’amashusho y’uyu mucuruzi yatangiye gukwirakwira mu ntangiriro z’Ugushyingo 2026, bamwe mu bayabonye bagaragaza ko asa cyane na Netanyahu, by’umwihariko mu misatsi, imiterere y’isura n’uko agaragara iyo avuga.
Ku wa Kabiri, tariki ya 10 Ugushyingo 2026, ikinyamakuru Odak TV cyo muri Turukiya cyatangaje ku rubuga rwa X ko uyu mucuruzi arimo guhezwa kubera gusa na Netanyahu.
Cyavuze ko bivugwa ko uyu mugabo yamaze kurambirwa n’iki kibazo, kuko abakiriya batakigura ibicuruzwa bye nk’uko byari bisanzwe.
Ikindi kinyamakuru cyo muri Turukiya, GDH, cyatangaje ko amakuru y’uko uyu mucuruzi yahejwe ashingiye ku byavuzwe n’ibinyamakuru byo muri Iran, ariko ko bitaremezwa.
Cyagaragaje kandi ko bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga batangiye gushakisha aho iduka rye riherereye.
Urubuga JFeed rwo muri Israel rwatangaje ko hari abasabye abandi kutagura kuri uyu mucuruzi, mu gihe abandi bagiye bagaragaza imyitwarire itandukanye ku mashusho ye.
Icyakora, nta genzura ryigenga riremeza inkomoko y’ayo mashusho, igihe yafatiwe cyangwa umwirondoro w’uwo mucuruzi.
Nta bimenyetso byigenga kandi biremeza ko koko yahejwe n’abakiriya cyangwa ko ubucuruzi bwe bwagize igihombo. Izina rye na ryo ntiryatangajwe.
Ibi bibaye mu gihe Iran na Israel bikomeje kugirana umubano mubi, nyuma y’intambara y’iminsi 12 yahuje ibihugu byombi muri Kamena 2025.
Umucuruzi w’i Tehran uvugwaho gusa na Benjamin Netanyahu, mu ifoto yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga
Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, mu ifoto yo muri Gashyantare 2023