Umunyamerika wakatiwe urwo gupfa yatewe inshinge ebyiri ntiyapfa

Christa Pike, umugore w’imyaka 50 wari warakatiwe igihano cy’urupfu muri Leta ya Tennessee muri Amerika, yajyanwe kwa muganga nyuma y’uko inshinge ebyiri zagombaga kumuhitana ziteye ariko umutima we ugakomeza gutera. Leta ya Tennessee yahise ihagarika ibindi bikorwa byo gushyira mu bikorwa ibihano by’urupfu biteganyijwe muri uyu mwaka.
Uyu mugore wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika wari umaze imyaka igera kuri 30 ategereje igihano cy’urupfu, yarokotse nyuma y’uko aterwa inshinge ebyiri zari zigamije kumuhitana ariko agakomeza guhumeka n’umutima we ugakomeza gutera.
Christa Pike w’imyaka 50, yari ateganyijwe kwicwa ku wa Gatatu tariki ya 30 Nzeri 2026, muri gereza ya Riverbend Maximum Security Institution i Nashville muri Leta ya Tennessee.
BBC yatangaje ko Pike yatewe inshinge ebyiri zirimo umuti wa pentobarbital, ariko abunganizi be mu mategeko bakavuga ko nyuma y’izo nshinge yakomeje kugira umutima utera ndetse akumvikana asinziriye ahumeka cyane. Bahise basaba urukiko mu buryo bwihutirwa ko icyo gikorwa gihagarikwa.
Nyuma y’uko bigaragaye ko atapfuye, Pike yakuwe muri gereza ajyanwa mu kigo cy’ubuvuzi kugira ngo ahabwe ubutabazi. Ishami rya Tennessee rishinzwe amagereza ryavuze ko abari bashinzwe icyo gikorwa bakurikije amabwiriza yose ateganywa na Leta, ariko ayo mabwiriza akaba atagena ikindi gikorwa cyakorwa mu gihe inshinge ebyiri zatewe umuntu zitamuhitanye.
Abanyamakuru bari bemerewe gukurikirana icyo gikorwa bavuze ko nyuma yo guterwa imiti bumvise Pike akomeza guhumeka, rimwe na rimwe akumvikana asa n’uwasinziriye, mbere y’uko basabwa kuva aho icyo gikorwa cyaberaga.
Yari amaze imyaka 30 yarakatiwe urupfu
Pike yakatiwe igihano cy’urupfu mu 1996 nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica Colleen Slemmer wari ufite imyaka 19.
Icyaha cyabaye mu 1995 ubwo Pike yari afite imyaka 18. We n’umukunzi we w’icyo gihe, Tadaryl Shipp, hamwe n’undi muntu, bashinjwe kujyana Slemmer ahantu hitaruye i Knoxville muri Tennessee, aho yakorewe urugomo rukomeye mbere yo kwicwa. Pike na Shipp nyuma baje guhamwa n’icyaha cy’ubwicanyi.
Pike yari kuba umugore wa mbere wishwe na Leta ya Tennessee mu myaka irenga 200. Abunganizi be bari bamaze igihe basaba ko igihano cye gihindurwa icya burundu, bavuga ko urukiko rutari rwaritaye bihagije ku buzima bugoye yagize akiri umwana, harimo ihohoterwa, ndetse n’ibibazo byo mu mutwe yaje gusuzumwa afite.
Urukiko rw’Ubujurire rwari rwabanje guhagarika by’agateganyo iyicwa rye kugira ngo hakomeze gusuzumwa zimwe mu ngingo zari zatanzwe n’abunganizi be, ariko nyuma Urukiko rw’Ikirenga rwa Amerika rwemerera Leta ya Tennessee gukomeza gushyira mu bikorwa icyo gihano.
Leta ya Tennessee yahise ihagarika ibindi bihano by’urupfu
Nyuma y’uko igihano cya Pike kidashyizwe mu bikorwa nk’uko byari byateganyijwe, Guverineri wa Tennessee, Bill Lee, yahagaritse ibindi bihano by’urupfu byari biteganyijwe muri Leta ye mu gihe gisigaye cy’umwaka wa 2026, anasaba ko hakorwa isuzuma ryigenga ku byabaye.
Ni ku nshuro ya kabiri muri uyu mwaka Tennessee ihuye n’ikibazo mu gushyira mu bikorwa igihano cy’urupfu. Muri Gicurasi, ikindi gikorwa cyo kwica umugabo wari warakatiwe urupfu cyarahagaritswe nyuma y’uko abashinzwe ubuvuzi bananiwe kubona umutsi wabashaga guterwamo umuti.
Kugeza ubu, ubuyobozi ntiburavuga niba buzongera kugerageza gushyira mu bikorwa igihano cya Pike nyuma yo kuva mu bitaro. BBC ivuga ko ibyabaye byongeye kubyutsa impaka ku buryo inshinge zica zikoreshwa ndetse n’ibigomba gukorwa iyo uburyo bwo kwica umuntu wakatiwe urupfu budakunze.
Christa Pike yakatiwe igihano cy’urupfu mu 1996 nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica Colleen Slemmer wari ufite imyaka 19