Yakatiwe imyaka 25 nyuma yo kwikinisha agashyira amasohoro mu biryo bya bagenzi be

Yvan Mukiza ·

Yakatiwe imyaka 25 nyuma yo kwikinisha agashyira amasohoro mu biryo bya bagenzi be

Christopher Carroll, wahoze ari umukozi w’ubutabazi muri Leta ya Maryland muri Amerika, yemeye ibyaha bitatu byo gutuma abo bakoranaga barya ibintu by’umubiri we batabizi. Urukiko rwamukatiye igifungo cy’imyaka 25 nyuma y’iperereza ryamaze amezi menshi

Umugabo witwa Christopher M. Carroll, w’imyaka 36, wakoraga mu rwego rw’ubutabazi muri Leta ya Maryland muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yakatiwe igifungo cy’imyaka 25 nyuma yo kwemera ibyaha birimo kwikinisha agashyira amasohoro mu bintu byakoreshwaga mu gutegura ibyo kunywa bya bagenzi be, ndetse no guhumanya ibikoresho bakoreshaga ku kazi.

Carroll yakatiwe ku wa 13 Ukwakira 2026 n’umucamanza Dennis M. Robinson Jr. wo mu rukiko rwa Baltimore County, nyuma y’uko muri Kanama uwo mwaka yemeye ibyaha bitatu byo gutuma abandi bantu binjiza mu mubiri wabo amatembabuzi amukomokaho batabizi kandi batabifitiye ubushake.

Amakuru yatangajwe na CBS Baltimore na The Baltimore Banner agaragaza ko Carroll yafataga amashusho yikinisha, agashyira amasohoro mu icupa ririmo amata avangwa mu ikawa ryakoreshwaga na bagenzi be, ndetse no ku bikoresho byo mu biro.

Mu bindi bikorwa yemeye harimo kwihagarika mu mashini ikora urubura rwakoreshwaga n’abakozi bo kuri sitasiyo y’abazimya inkongi z’umuriro ya Pikesville, muri Baltimore County.

Iperereza ryagaragaje ko iyo mashini yari yarakoreshejwe n’abakozi nibura 16, batari bazi ko urubura bakoreshaga rwari rwarandujwe.

Hari n’amashusho yagaragazaga Carroll ashyira amasohoro kuri mudasobwa, ahakorerwa n’umugore wari umukuriye mu kazi, hafi y’aho uwo mugore yajyaga afatira amafunguro.

Yafataga amashusho y’ibikorwa bye akayashyira kuri murandasi

Iperereza kuri Carroll ryatangiye mu Ugushyingo 2025, nyuma y’uko umwe mu bakozi b’urwego rw’ubutabazi abonye amashusho yashyizwe ku mbuga za murandasi, agaragaza ibikorwa byashoboraga gushyira ubuzima bwa bagenzi be mu kaga.

Abashinzwe iperereza basanze Carroll yarafataga amashusho y’ibyo bikorwa akayashyira ku mbuga nkoranyambaga no ku mbuga zishyurwa zicishwaho amashusho y’urukozasoni.

Mu gihe yemera ibyaha, Carroll yavuze ko yari yarashyize kuri murandasi amashusho 64 agaragaza ibikorwa bye, agamije kuyakuramo amafaranga.

Abashinzwe iperereza basuzumye bimwe mu bikoresho byagaragaraga muri ayo mashusho, basangaho ibisigazwa by’amatembabuzi yo mu mubiri we. Ibizamini bya ADN byagaragaje ko ayo matembabuzi yari aye.

Carroll yatawe muri yombi muri Gashyantare 2026, akurikiranwaho ibyaha 23, birimo 20 byo gutuma abandi bantu binjiza mu mubiri amatembabuzi ye batabizi, n’ibindi bitatu byo kwangiza umutungo.

Muri Kanama 2026, yemeye ibyaha bitatu mu masezerano yagiranye n’ubushinjacyaha, ibindi birego arabisonerwa.

Yasabye imbabazi, ariko akatirwa imyaka 25

Mu rubanza rwo ku wa 13 Ukwakira 2026, Carroll yasabye imbabazi abo yakoreye ibyo bikorwa, avuga ko ababajwe n’ingaruka byagize kuri bagenzi be.

Yemeye ko ibikorwa bye byari bifitanye isano n’icyifuzo yari afite cyo kuba icyamamare mu gukora amashusho y’urukozasoni.

Bamwe mu bo bakoranaga bagaragarije urukiko ko ibyo yakoze byabababaje, bikabatera impungenge ku mutekano wabo ndetse bikangiza icyizere bari bamufitiye.

Umucamanza Dennis M. Robinson Jr. yavuze ko ibikorwa bya Carroll bitagarukiye ku guhumanya ibiribwa n’ibikoresho gusa, ahubwo byanasenye icyizere n’ubufatanye byari hagati y’abakozi.

Urukiko rwamukatiye imyaka 25 y’igifungo ku byaha bitatu yemeye, mu gihe ubushinjacyaha bwari bwarasabye igihano cy’imyaka 30, ariko 20 muri yo akaba ari yo yagombaga gufungwa.

Nyuma y’uko ibikorwa bya Carroll bimenyekanye, urwego rw’ubutabazi rwa Baltimore County rwakoze isuku yihariye mu nyubako n’ibikoresho byashoboraga kuba byarahumanyijwe, rusimbuza zimwe mu mashini zakoraga urubura ndetse runasukura ibinyabiziga by’ubutabazi.

Amakuru yatangajwe n’ibitangazamakuru byo muri Amerika agaragaza ko ibyo bikorwa by’isuku no gusimbuza ibikoresho byatwaye amafaranga agera ku bihumbi 263 by’amadolari ya Amerika.

Urubanza rwa Carroll rwagaragaje ingaruka zo kwangiza icyizere n’umutekano w’abakozi, by’umwihariko mu nzego z’ubutabazi zisaba ko abakozi bakorana neza kandi bakizerana.

IBANZE.com

Fungura JavaScript kugira ngo ukoreshe urubuga rwose.

Subira ahabanza