Umukinnyi w’icyamamare muri sinema, Sir Patrick Stewart, wamamaye muri filime za Star Trek na X-Men, yitabye Imana afite imyaka 86, nyuma yo kumara igihe gito ahanganye n’indwara ya Alzheimer n’iya Lewy Body Dementia.
Umukinnyi wa filime nyarwanda Mama Sava, wamenyekanye cyane muri filime y’uruhererekane ya “Papa Sava”, yatangaje ko adashobora gutungwa no gukina filime gusa, kubera amafaranga make aboneka muri uru ruganda ugereranyije n’ayo abakinnyi bakenera mu buzima bwa buri munsi.
Nyuma y’imyaka itanu Daniel Craig asezeye ku gukina James Bond, kompanyi ya Amazon MGM Studios iri hafi guhitamo umukinnyi mushya uzasimbura uyu mugabo wamamaye muri filime z’ubutasi zakunzwe ku Isi.
Ikigo Paramount Skydance cyateye indi ntambwe ikomeye mu rugendo rwo kwigarurira Warner Bros. Discovery, nyuma yo kumvikana na Leta ya California n’izindi 11 zo muri Amerika zari zaritabaje inkiko zisaba ko aya masezerano afite agaciro ka miliyari $110 ahagarikwa. Ubu bwumvikane burakuraho imwe mu nzitizi zikomeye zari zisigaye mbere y’uko igikorwa cyo guhuza ibi bigo byombi gisozwa.
Iserukiramuco Mpuzamahanga rya Sinema rya Venice ryatangaje gahunda yaryo ya 2026, igaragaza umwanya munini wahawe filime z’abahanzi bigenga mu gihe studio zikomeye za Hollywood zagabanyije uruhare rwazo.
Filime ‘The Odyssey’ ya Christopher Nolan yari imaze kurenza miliyari 1.1 z’amadolari y’Amerika ku isoko mpuzamahanga rya sinema mbere y’uko itangira kwerekanwa mu Bushinwa.
Marvel Studios yatangaje filime nshya ya ‘Ghost Rider’ izakinwamo na Ryan Gosling, inatanga amakuru mashya kuri ‘Black Panther 3’, mu mishinga mishya iri gutegurirwa abakunzi ba filime z’intwari.
Filime ‘Ben’Imana’ ya Marie-Clémentine Dusabejambo yanditse amateka ya sinema nyarwanda nyuma yo kwegukana ibihembo bikomeye mu Iserukiramuco Mpuzamahanga rya Filime rya Cannes mu Bufaransa.
Guverinoma y’u Rwanda yashyize uruganda rwa sinema mu nzego zitezweho kugira uruhare rukomeye mu guhanga imirimo mishya, gukurura ishoramari no guteza imbere ubukungu bushingiye ku guhanga no ku ikoranabuhanga.