Nishimwe Naomie wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2020, yakorewe ibirori byo kwitegura kwakira umwana bizwi nka Baby Shower, byahuje inshuti ze n’abo mu muryango, mu gihe we n’umugabo we Michael Tesfay bitegura kwibaruka imfura yabo.
Agakiriro ka Gisozi gaherereye mu Murenge wa Gisozi, Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, kongeye gufatwa n’inkongi y’umuriro mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru, tariki ya 25 Ukwakira 2026, yangiza ibikoresho n’ibicuruzwa by’abahakorera.
Umuhanzi w’inararibonye Nyiranyamibwa Suzanne yaherekejwe mu cyubahiro kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 24 Ukwakira 2026, mu muhango wo kumusezeraho bwa nyuma, wagarutswemo ku buzima bwe, urukundo yakundaga Igihugu n’uruhare yagize mu kubungabunga umuco nyarwanda.
U Rwanda rwagiranye amasezerano y’imyaka 10 na Formula 1 azatuma rwakira isiganwa rya Formula 1 African Grand Prix, biteganyijwe ko rizatangira mu ntangiriro z’imyaka ya 2030. Iri rushanwa ryaherukaga ku mugabane wa Afurika mu 1993.
Reba Rwanda Convention Canada 2026 yabereye muri Rogers Centre i Ottawa ku wa 10-11 Ukwakira 2026, ifite insanganyamatsiko igira iti “Our Heritage, Our Bridge – Celebrating and Building Rwanda Together.”
Umutoza Cassa Mbungo yavuze ko atishimiye uburyo ikipe ye yakinnyemo, nyuma y’umukino u Rwanda rwatsinzwemo na Ethiopia igitego 1-0 mu majonjora y’abagore yo gushaka itike y’Imikino Olempike.
Umutoza w’Ikipe y’Igihugu Amavubi yavuze ko yifuza kuzagerana n’u Rwanda muri AFCON 2027, asaba Abanyarwanda gushyigikira iyi kipe bivuye inyuma, cyane cyane mu gihe izaba yakiriye ikipe ya Mali. Amavubi azabanza kujya i Bamako mu mukino ubanza ku wa 11 Ugushyingo, hanyuma yakire umukino wo kwishyura i Kigali ku wa 15 Ugushyingo.
Umutoza w’Amavubi U23, Eric Nshimiyimana, yavuze nyuma yo gutsinda Sudan ibitego 3-0 ko ikipe ye itararangiza akazi, anagaragaza ko filozofi ye y’imikinire ihura n’iy’Umutoza w’Amavubi makuru, Stephen Constantine. Yashimangiye ko intego ari ugukomeza kubaka ikipe ifite umurongo umwe w’imikinire no kwitegura neza umukino wo kwishyura na Sudan mu rugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cy’Abatarengeje imyaka 23.
Umuhanzi Bruce Melodie yavuze ko ibiganiro hagati ye na 1:55 AM bikomeje, ashimangira ko umubano bafitanye na warenze imikoranire isanzwe ukagera ku buvandimwe ndetse nta kigomba kubatandukanya.
Umutoza w’Amavubi, Stephen Constantine, yavuze ko ikipe igiye kwitegura umukino wa Cap-Vert, nyuma yo gutsinda Liberia ibitego 3-1 mu mukino wa mbere w’Itsinda K wo gushaka itike ya CAN 2027.
Umutoza wa Liberia, Adil Erradi Mohammed, yagize icyo avuga nyuma y’uko ikipe ye itsinzwe n’Amavubi ibitego 3-1 kuri Stade Amahoro, mu mukino wa mbere w’Itsinda K wo gushaka itike ya CAN 2027.