U Rwanda na IMF baganiriye ku cyerekezo cy’ubukungu bw’igihugu, izamuka ry’ibiciro n’ingamba zo gukomeza guteza imbere ubukungu burambye no guhangana n’imbogamizi zishobora kubugiraho ingaruka.
Umushinga wo kwagura no kuvugurura Uruganda rutunganya amazi rwa Karenge ugeze kuri 60.9%, ukaba uzazamura ubushobozi bwarwo buve kuri meterokibe 12,000 bugere kuri 48,000 ku munsi. Amazi azatunganywa azafasha kongera serivisi i Rwamagana, mu Mujyi wa Kigali no mu bice bihegereye.
Umushinga wa miliyari 16$ wo kubaka uruganda rwa Dangote rutunganya peteroli i Lamu muri Kenya watangijwe ku mugaragaro, biteganyijwe ko ruzajya rutunganya utugunguru 700,000 ku munsi. Perezida Paul Kagame yahagarariwe muri uwo muhango na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Antoine-Marie Kajangwe, mu gihe u Rwanda rwamaze kugaragaza ko rushishikajwe no kugira imigabane muri uyu mushinga.
Sosiyete y’indege ya Qatar Airways, yohereje bamwe mu bapilote bayo bamenyereye gutwara indege zo mu bwoko bwa Airbus A330 gukorera by’agateganyo muri RwandAir, mu gihe iyi sosiyete yo muri Qatar yasezereye indege zayo za nyuma zo muri ubwo bwoko.
Ikigo Paramount Skydance cyateye indi ntambwe ikomeye mu rugendo rwo kwigarurira Warner Bros. Discovery, nyuma yo kumvikana na Leta ya California n’izindi 11 zo muri Amerika zari zaritabaje inkiko zisaba ko aya masezerano afite agaciro ka miliyari $110 ahagarikwa. Ubu bwumvikane burakuraho imwe mu nzitizi zikomeye zari zisigaye mbere y’uko igikorwa cyo guhuza ibi bigo byombi gisozwa.
Umujyi wa Kigali watangaje ko ufite gahunda yo gutangira gukodesha inzu zo guturamo mu rwego rwo kugira ngo abaturage bakomeza kubona inzu bakodesha mu buryo budahenze.
MINICOM yatangaje ko Leta izashora Frw miliyari 10 mu bigo by’inganda bya Musanze, Rwamagana, Muhanga na Bugesera mu mwaka w’ingengo y’imari 2025-2026, ikora ibikorwa remezo fatizo.
U Rwanda rwabaye igihugu cya mbere muri Afurika yo munsi ya Sahara cyinjiye muri Enterprise Europe Network, umuyoboro ugamije guhuza ibigo by’ubucuruzi n’amasoko, ubufatanye n’amahirwe y’ishoramari yo mu Burayi.
U Rwanda rwandikishije imishinga y’ishoramari ifite agaciro ka miliyari 2.62 z’amadolari mu 2025, mu mibare yatangajwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB.