Amafoto: amakuru agezweho mu Rwanda no ku isi yose binyuze kuri IBANZE.com.
Nishimwe Naomie wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2020, yakorewe ibirori byo kwitegura kwakira umwana bizwi nka Baby Shower, byahuje inshuti ze n’abo mu muryango, mu gihe we n’umugabo we Michael Tesfay bitegura kwibaruka imfura yabo.
Umuhanzikazi Bwiza Emerance n’umujyanama we mu muziki, Uhujimfura Jean Claude, basezeranye imbere y’amategeko kubana nk’umugore n’umugabo, bashyira akadomo ku makuru yari amaze igihe avugwa ku rukundo rwabo.
Amafoto 53 yashyizwe ahagaragara na Perezidansi y’u Rwanda agaragaza uko urubyiruko rwahuriye na Perezida Paul Kagame muri BK Arena mu gikorwa cya Youth #MeetThePresident.
Ku Cyumweru, tariki ya 18 Ukwakira 2026, Real Madrid yatsinze Sevilla ibitego 4-1 mu mukino wa shampiyona ya Espagne wabereye kuri Santiago Bernabéu. Yan Diomande, ukomoka muri Côte d’Ivoire, ni umwe mu bakinnyi bitwaye neza muri uyu mukino, agira uruhare mu bitego byose bine by’ikipe ye, anatsinda igitego cya nyuma.
Abantu nibura 1200 batawe muri yombi mu myigaragambyo yahungabanyije imijyi itandukanye yo mu Bufaransa, aho inyubako zatwitswe, amaduka agasahurwa ndetse abapolisi barenga 150 bagakomereka. Abigaragambya barasaba Leta gukemura ibibazo biri mu burezi no guhangana n’izamuka ry’ibiciro by’imibereho.
Ingabo na Polisi by’u Rwanda biri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS), byahaye ubuvuzi ku buntu abaturage 946 bo mu gace ka Luri-Rokwe n’ahagakikije, mu Karere ka Juba.
Uruganda rukora imodoka zikoresha amashanyarazi, Tesla, ruyobowe n’umuherwe Elon Musk, rwamuritse imodoka nshya yitwa Roadster, ifite ubushobozi bwo kuzamuka mu kirere, gukora imyiyereko idasanzwe no kongera kugwa ku butaka nta kibazo.
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda akaba n’Umuyobozi w’Icyubahiro wungirije wa APR FC, Gen Mubarakh Muganga, ari kumwe n’Umugaba Mukuru w’Inkeragutabara, Maj Gen Alex Kagame, basuye abakinnyi ba APR FC mu mugoroba wo ku wa Kane tariki ya 15 Ukwakira 2026, babatera akanyabugabo mbere y’umukino ukomeye bafitanye na Zamalek SC.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, na Madamu Jeannette Kagame, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 13 Ukwakira 2026, bakiriye ku meza abashyitsi bakuru bari bitabiriye umuhango wo gutangaza ko u Rwanda rwahawe uburenganzira bwo kwakira isiganwa ry’imodoka rya Formula 1 African Grand Prix.
Amafoto 60 yashyizwe ahagaragara na Perezidansi y’u Rwanda agaragaza ibiganiro Perezida Kagame yagiranye n’abayobozi ba Formula 1 na FIA, ndetse n’umuhango wo gutangaza amasezerano y’imyaka 10 yo kwakira iri siganwa.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abagore, Amavubi, yasoje imyitozo ya nyuma yitegura guhura na Ethiopia mu mukino wo kwishyura wo gushaka itike y’Imikino Olempike ya 2028, uzabera mu Mujyi wa Dire Dawa kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 13 Ukwakira 2026.
Iradukunda Liliane, wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2018, yateye indi ntambwe mu rukundo rwe na Imfura Kenny nyuma yo kwambikwa impeta, bombi bagaragaza ko umubano wabo ugeze ku rwego rwo kwitegura kurushinga.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yakiranywe ibyishimo n’abafana benshi ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali, nyuma yo kugaruka ivuye muri Cabo Verde aho yatsindiye ikipe y’icyo gihugu ibitego 2-1 mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027.
Amavubi U23 yakomeje imyiteguro y’umukino wo kwishyura na Sudan U23, akora imyitozo yo kugarura imbaraga no kongera ubudahangarwa bw’umubiri. Uyu mukino uteganyijwe ku wa 6 Ukwakira 2026 i Juba muri Sudani y’Epfo, aho u Rwanda ruzaba rushaka gukomeza urugendo rwo gushaka itike y’irushanwa ryo ku rwego rwa Afurika.
Amavubi y’abatarengeje imyaka 23 yatangiye neza urugendo rwo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027, atsinda Sudan U23 ibitego 3-0 kuri Kigali Pelé Stadium. Niyigena Abdul, Shingiro Honore na Sindi Paul Jesus ni bo batsinze.
Umushinga wa miliyari 16$ wo kubaka uruganda rwa Dangote rutunganya peteroli i Lamu muri Kenya watangijwe ku mugaragaro, biteganyijwe ko ruzajya rutunganya utugunguru 700,000 ku munsi. Perezida Paul Kagame yahagarariwe muri uwo muhango na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Antoine-Marie Kajangwe, mu gihe u Rwanda rwamaze kugaragaza ko rushishikajwe no kugira imigabane muri uyu mushinga.
Amavubi yatsindiye Cabo Verde 2-1 i Praia, akomeza intangiriro nziza mu gushaka itike ya CAN 2027. U Rwanda rwahungabanyije igitinyiro cya Cabo Verde yari ivanye mu Gikombe cy’Isi, runinjiza ibitego bibiri Vozinha wari umwe mu ntwari zayo.
RSSB Tigers yasezerewe mu rugamba rwo kugera ku mukino wa nyuma wa FIBA Intercontinental Cup 2026 nyuma yo gutsindwa na NBA G League United amanota 114-95, ku wa Gatandatu tariki ya 26 Nzeri 2026 i Beijing mu Bushinwa.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yatangiye urugendo rwo gushaka itike ya CAN 2027 itsinda Liberia ibitego 3-1 kuri Stade Amahoro i Kigali, ku wa 25 Nzeri 2026, ibitego byose by’u Rwanda bikaba byabonetse mu gice cya mbere. Perezida Paul Kagame yari mu bari muri stade barebye uyu mukino.
Ikipe ya RSSB Tigers yanditse amateka mashya itsinda Shanghai Sharks yo mu Bushinwa amanota 117-115, mu mukino wa FIBA Intercontinental Cup wabereye i Beijing kuri uyu wa Gatatu.
Inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro n’umutekano muri Mozambique, zifatanyije n’abaturage bo mu Karere ka Palma mu muganda rusange, zinashyikiriza abanyeshuri ibitabo n’ibikoresho bya siporo mu rwego rwo kubafasha mu myigire yabo.
Perezida Paul Kagame na mugenzi we wa Bénin, Romuald Wadagni, ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 16 Nzeri 2026, bakoranye siporo yo kugenda n’amaguru mu gace ka Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali. Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko aba Bakuru b’Ibihugu bombi bakoze uru rugendo rw'amaguru i Nyarutarama kuri Green Carpet, ahantu hagenewe gufasha abaturage gukora siporo zirimo kugenda n’amaguru, kwiruka n’ibindi bikorwa ngororamubiri byo hanze.
Perezida Paul Kagame, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Nzeri 2026, yakiriye muri Village Urugwiro Perezida wa Bénin, Romuald Wadagni, watangiye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri mu Rwanda.
APR BBC yasezereye RSSB Tigers iyitsinze 105-78, naho Patriots BBC isezerera REG BBC ku manota 89-84. Umukino wa mbere mu ya nyuma irindwi izahuza aya makipe uteganyijwe ku wa Kabiri, tariki ya 16 Kanama 2026.
Ibirori byo kwizihiza imyaka 25 ya Polisi y’u Rwanda byitabiriwe na Perezida Kagame byabaye ku wa 27 Gicurasi 2026, bibera mu Ishuri ry’Amahugurwa rya Polisi rya Gishari.
Reba internet yawe, hanyuma wongere ugerageze.
Ongera ugeragezeFungura JavaScript kugira ngo ukoreshe urubuga rwose.
Subira ahabanza