Utuntu n’utundi

Utuntu n’utundi: amakuru agezweho mu Rwanda no ku isi yose binyuze kuri IBANZE.com.

Google yatemye ibiti ibihumbi 250 bituma ibirura byirara mu baturage

Sosiyete y’ikoranabuhanga ya Google iri mu mazi abira muri Finland nyuma yo gutema ibiti bigera ku bihumbi 250 mu ishyamba riherereye mu gace ka Muhos, mu majyaruguru y’icyo gihugu, mu rwego rwo gutegura ahazubakwa ikigo kinini kibikwamo amakuru (data center), cyagenewe no gushyigikira ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI).

Utuntu n’utundi ·

U Bwongereza bugiye guca amashusho y’urukozasoni no kunigana

Guhera ku wa 6 Ugushyingo 2026, mu Bwongereza no muri Wales, bibiri mu bihugu bine bigize Ubwami Bwunze Ubumwe, hazatangira gukurikizwa amategeko ahana abantu batunga cyangwa bakwirakwiza amashusho y’urukozasoni agaragaza ibikorwa birimo kuniga umuntu, imibonano mpuzabitsina hagati y’abantu bafitanye isano ya hafi y’umuryango n’ibindi bikorwa byihariye.

Utuntu n’utundi ·

Tesla ya Elon Musk yamuritse imodoka ishobora kuguruka

Uruganda rukora imodoka zikoresha amashanyarazi, Tesla, ruyobowe n’umuherwe Elon Musk, rwamuritse imodoka nshya yitwa Roadster, ifite ubushobozi bwo kuzamuka mu kirere, gukora imyiyereko idasanzwe no kongera kugwa ku butaka nta kibazo.

Ikoranabuhanga ·

Umunyamerika wakatiwe urwo gupfa yatewe inshinge ebyiri ntiyapfa

Christa Pike, umugore w’imyaka 50 wari warakatiwe igihano cy’urupfu muri Leta ya Tennessee muri Amerika, yajyanwe kwa muganga nyuma y’uko inshinge ebyiri zagombaga kumuhitana ziteye ariko umutima we ugakomeza gutera. Leta ya Tennessee yahise ihagarika ibindi bikorwa byo gushyira mu bikorwa ibihano by’urupfu biteganyijwe muri uyu mwaka.

Utuntu n’utundi ·

Vinicius Jr. yaba yarasimbujwe umuntu usa na we?

Ku mbuga nkoranyambaga no mu matsinda amwe yo muri Brazil hakomeje gukwirakwira ibihuha bivuga ko Vinicius Jr ukinira Real Madrid yaba atakiri wa wundi, ahubwo yarasimbujwe umuntu usa na we. Ababikwirakwiza bashingiye ahanini ku mafoto agaragaza tattoos ze n’impinduka bavuga ko babona ku isura ye.

Imikino ·

CNN, Politico na MS NOW bareze Trump nyuma yo kubuzwa kwinjira muri White House

Ibigo bitatu bikomeye by’itangazamakuru muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, CNN, Politico na MS NOW, byareze Perezida Donald Trump n’ubuyobozi bwe, bisaba urukiko kubisubiza uburenganzira bwo kwinjira no gukorera muri White House, nyuma y’uko abanyamakuru babyo bambuwe uburenganzira bwo kuhakorera.

Politike ·

Inkende zigura indaya

Mu 2005, Keith Chen na Laurie Santos, abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Yale bashakaga kumenya uko byagenda inyamaswa ziramutse zikoresha amafaranga nk’abantu.

Utuntu n’utundi ·

Ibanga rifasha Abayapani kurama

Niba ubu ufite imyaka 25, hari icyizere ko ushobora kurama indi myaka 45 kubera ko icyizere cyo kurama mu Rwanda ni hafi imyaka 70. Mu Buyapani ho, abarenga miliyoni ebyiri bafite imyaka iri hejuru ya 90 kandi abarenga ibihumbi 70 bafite imyaka 100.

Utuntu n’utundi ·

Byagenda bite imibu yose ishize ku Isi?

Byagenda bite ubyutse ugasanga nta mubu n’umwe ukiri ku Isi? Njye nabyinira ku rukoma. Uretse kuba imibu isakuriza abantu ikababuza gusinzira, ikwirakwiza indwara nka malaria, zika, yellow fever, dengue, n’izindi virusi nyinshi zihitana abarenga miliyoni buri mwaka. Nubwo kandi umubu udapima n’igarama rimwe, niwo nyamaswa yica abantu benshi ku Isi.

Utuntu n’utundi ·

IBANZE.com

Fungura JavaScript kugira ngo ukoreshe urubuga rwose.

Subira ahabanza