Ubucuruzi

Ubucuruzi: amakuru agezweho mu Rwanda no ku isi yose binyuze kuri IBANZE.com.

Fabrice Shema yeguye ku buyobozi bwa FERWAFA

Fabrice Shema Ngoga yeguye ku buyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), nyuma y’amezi 13 gusa atorewe kuriyobora. Ubwegure bwe buje nyuma y’ibyumweru byaranzwe n’ikibazo cy’amategeko cyaturutse ku bikorwa bye bwite by’ubucuruzi, cyaje kurangira yemeye ibyaha mu masezerano yagiranye n’Ubushinjacyaha.

Imikino ·

Toni ibihumbi 40 z’ibikomoka kuri peteroli z’u Rwanda zageze i Mombasa

Ubwato MT Sea Wolf bwageze ku cyambu cya Mombasa muri Kenya butwaye toni 40,000 z’ibikomoka kuri peteroli byatumijwe na Rwanda National Energy Company (RNEC), biba icyiciro cya mbere cy’ibikomoka kuri peteroli u Rwanda rwakiriye binyuze mu masezerano mashya yo gukoresha Umuhora wa Ruguru muri EAC.

Ubukungu ·

Minisiteri y’Ibikorwaremezo yijeje ingamba zo guhangana n'ibura ry’amashanyarazi

Ibura rya hato na hato ry’umuriro w’amashanyarazi ni kimwe mu bibazo u Rwanda rugihanganye na byo, ndetse byakunze no kwigagaragaza muri ibi bihe by'impeshyi birangiye. Minisiteri y'Ibikorwaremezo yabitanzeho umucyo ko hari imishinga irimo gushyirwa mu bikorwa kugira ngo u Rwanda rwongere ingano y’amashanyarazi rukora.

Ubukungu ·

Paramount irakoza imitwe y'intoki ku kwigarurira Warner Bros mu masezerano ya miliyari $110

Ikigo Paramount Skydance cyateye indi ntambwe ikomeye mu rugendo rwo kwigarurira Warner Bros. Discovery, nyuma yo kumvikana na Leta ya California n’izindi 11 zo muri Amerika zari zaritabaje inkiko zisaba ko aya masezerano afite agaciro ka miliyari $110 ahagarikwa. Ubu bwumvikane burakuraho imwe mu nzitizi zikomeye zari zisigaye mbere y’uko igikorwa cyo guhuza ibi bigo byombi gisozwa.

Sinema ·

U Rwanda rugiye kugira uruganda ruteranya imodoka zikoresha amashanyarazi

U Rwanda rugiye kugira uruganda ruteranya imodoka zikoresha amashanyarazi, nyuma y’uko Inama y’Abaminisitiri yemeje amasezerano y’ishoramari hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na Chery Holding Rwanda Ltd. Uyu mushinga uje nyuma y’uko Chery yari imaze kwinjira ku isoko ry’u Rwanda, ikanafungura aho imurikira imodoka zayo i Kigali.

Ishoramari ·

SKOL na Rayon Sports batandukanye nyuma y’imyaka 12

SKOL Brewery Ltd yatangaje ko amasezerano y’ubuterankunga bukuru yari ifitanye na Rayon Sports Association yarangiye nyuma y’uko igihe yari yaragenewe kirangiye, ariko ishimangira ko ibiganiro ku mikoranire mishya bikomeje.

Imikino ·

IBANZE.com

Fungura JavaScript kugira ngo ukoreshe urubuga rwose.

Subira ahabanza