Umuhanzi w’Umunyamerika Chris Brown yakatiwe igihano cy’amezi umunani asubitse n’Urukiko rwa Southwark Crown i Londres, mu Bwongereza, nyuma yo kwemera icyaha cy’urugomo no guteza imvururu yakoze mu 2023.
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yategetswe kwitabira ibazwa ry’abunganira BBC bitarenze tariki ya 11 Ukuboza 2026, mu rubanza aregamo iki kigo cy’itangazamakuru kumusebya, asaba indishyi za miliyari 10 z’amadolari.
Abagaba bakuru b’ingabo bo mu bihugu 18 bya Afurika bahuriye i Kampala muri Uganda, mu nama igaruka ku buryo ingabo zitagenerwa ibikorwa by’intambara gusa, ahubwo zigira n’uruhare mu kubungabunga amahoro, ubutabazi no guhangana n’ibiza.
Umunyamabanga Uhoraho mushya muri Minisiteri y’Ubutabera, Burayobera Umuzayire Bibiane, yahuje abajyanama mu by’amategeko bo mu nzego za Leta, abasaba ko umucyo no kubazwa inshingano biba ihame mu kazi kabo ka buri munsi.
Abantu 36 barimo abakozi ba RIB n’abavoka basoje amahugurwa ku buhuza, imishyikirano no gucunga amakimbirane, yateguwe na MINIJUST ifatanyije na UNDP, atangwa na ILPD.
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Domitilla Mukantaganzwa, yaganiriye na bagenzi be ba Jamaica na Uganda n’intumwa ya Kenya ku gushimangira ubufatanye bw’inkiko, ku ruhande rw’inama ya CMJA yabereye i Kingston.
Isesengura ku manza urwego rw’ubushinjacyaha rutsinda ku manza zo kunyereza umutungo wa leta rigaragaza ko hari bamwe mu bayobozi bakoresha umutungo w'abaturage mu nyungu zabo bwite.
Mu mwaka w’ubucamanza 2025/2026 imanza zijyanye na gatanya ni zo zabaye nyinshi mu manza mbonezamubano. Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga avuga ko hari ubwo gutandukana ari bwo buryo bwonyine busigaye.
Itegeko rishya rigenga imyitwarire y’abasirikare ryatangajwe mu Igazeti ya Leta ku wa 2 Mata 2026, risimbura iryo mu 2012. Riteganya uburyo uwavanywe mu kazi ashobora gusaba kongera kwakirwa.
Kuva ku wa 26 kugeza ku wa 30 Mutarama 2026, inzego z’ubutabera zakemuye imanza 855 mu bigo by’amagororero byose by’igihugu. Zifuza ko iki gikorwa kizajya kiba buri mezi abiri.
Ku wa 23 Kamena 2026, Minisiteri y’Ubutabera na UNICEF batangije gahunda ngerageza yo gukemura ibibazo by’abana bakekwaho ibyaha hatanyuzwe mu nkiko zisanzwe. Intego ni uko babazwa ibyo bakoze ku buryo bubafasha kwisubiraho.
Minisiteri y’Ubutabera ifite ibiro bya MAJ muri buri karere bitanga inama n’ubuvugizi mu nkiko ku buntu. Mu mwaka w’ubucamanza ushize abantu barenga 5.000 bavuganiwe mu nkiko.
Abadepite mu Rwanda basabye ko hashyirwaho uburyo bunoze bwo kugenzura ibigo n’abantu bahuza Abanyarwanda n’akazi ko mu mahanga, nyuma y’impungenge z’uko icyuho kiri mu mategeko gishobora gushyira abashaka akazi mu byago.