Ikoranabuhanga

Ikoranabuhanga: amakuru agezweho mu Rwanda no ku isi yose binyuze kuri IBANZE.com.

U Rwanda n’u Burusiya byasinye amasezerano yo kubaka uruganda rw’ingufu za nucléaire

U Rwanda n’u Burusiya byasinyanye amasezerano mashya agamije guteza imbere ibikorwa remezo by’ingufu za nuclaire, mu rwego rw’umushinga wo kubaka uruganda rutanga amashanyarazi n’ikigo cy’ubushakashatsi mu bumenyi n’ikoranabuhanga bya nuclaire, aho biteganyijwe ko imirimo y’ubwubatsi izatangira mu Rwanda mu gihe kiri imbere.

Amakuru ·

Dushime Noëlla na Ngabe Rutagarama batangiye inshingano

Dushime Noëlla na Ngabe Rutagarama bashyikirijwe ku mugaragaro inshingano nshya muri Irembo Ltd, mu muhango wabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 30 Ukwakira 2026, aho iki kigo cyanashimiye Israël Bimpe wari umaze imyaka isaga ine akiyobora.

Ikoranabuhanga ·

Instagram igiye guhangana na YouTube, yemerere abantu gushyiraho amashusho maremare

Urubuga nkoranyambaga rwa Instagram, rusanzwe ruzwi cyane mu gusangiza amafoto na videwo ngufi za Reels, rwatangiye kugerageza uburyo bushya buzajya bwemerera abakora ibihangano gushyiraho videwo zigeza ku minota 90, ni ukuvuga isaha n’igice, mu rwego rwo kwagura serivisi zarwo no guhangana na YouTube.

Ikoranabuhanga ·

Tesla ya Elon Musk yamuritse imodoka ishobora kuguruka

Uruganda rukora imodoka zikoresha amashanyarazi, Tesla, ruyobowe n’umuherwe Elon Musk, rwamuritse imodoka nshya yitwa Roadster, ifite ubushobozi bwo kuzamuka mu kirere, gukora imyiyereko idasanzwe no kongera kugwa ku butaka nta kibazo.

Ikoranabuhanga ·

Gemini 4 Argon: AI nshya ya Google izabanza kugeragezwa n’inzobere mu mutekano

Google yatangaje ko yakoze Gemini 4 Argon, ubwoko bushya bwa Artificial Intelligence (AI) cyangwa se Super Intelligence (SI) nk’uko iri koranabuhanga byemejwe ko rigiye kujya ryitwa. Ubu bwoko bushya bwagenewe kwita ku mirimo igoye kandi ifata igihe kirekire, harimo kwandika porogaramu, ubushakashatsi mu by’imari n’amategeko ndetse no guhangana n’ibibazo by’umutekano kuri murandasi.

Ikoranabuhanga ·

Basomingera yahawe inshingano nshya mu kigo Nyafurika cy’ubwenge buhangano

Candy Basomingera wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, yagizwe Umuyobozi ushinzwe imikoranire n’iterambere mu muryango AI Skills and Compute Africa Foundation (AISCA Foundation) ugamije guteza imbere ibikorwa remezo by’ubwenge buhangano, ubushobozi, n’amahirwe muri Afurika yose.

Ikoranabuhanga ·

U Rwanda rugiye gushyiraho Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ikoranabuhanga rya AI

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 8 Kamena 2026, iyobowe na Perezida Paul Kagame, yemeje ishyirwaho ry’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ikoranabuhanga ry’Ubwenge buhangano, AI, mu rwego rwo gukomeza kwihutisha impinduka zishingiye ku ikoranabuhanga no kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi.

Ikoranabuhanga ·

Inama y’Abaminisitiri yemeje Ikigo cy’Igihugu gishinzwe AI n’Ingengo y’Imari nshya

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 8 Kamena 2026, iyobowe na Perezida Paul Kagame yemeje ishyirwaho ry’lkigo cy’lgihugu gishinzwe Ikoranabuhanga ry’Ubwenge buhangano, kizihutisha iterambere ry’ikoranabuhanga, guhanga ibishya, gushyira mu bikorwa, ishoramari n’imiyoborere; hagamijwe gushyigikira impinduramatwara mu ikoranabuhanga no guteza imbere ubukungu bw’u Rwanda.

Politike ·

Google igiye kujya yishyura SpaceX miliyoni 920$ buri kwezi

Mu gukomeza kongera ubushobozi mu by’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano, sosiyete ya Google yagiranye amasezerano na SpaceX, aho izajya iyiha miliyoni 920$ buri kwezi kugira ngo ikoreshe ububiko n’imashini zayo zigezweho.

Ikoranabuhanga ·

Google yashyizeho uburyo bwo kwigera imyenda hakoreshejwe ikoranabuhanga

Google yatangaje ko yakoze uburyo bwa ‘Catch me up’ muri Google Play Books bufasha abasomyi kwibukiranya ibyo basomye, n’uburyo bwa ‘Circle to Search’ buzajya bufasha mu gushakisha amakuru y’ibintu bitandukanye icyarimwe nko gushakisha imyenda yose umuntu yambaye aho gushakisha umwe umwe.

Ikoranabuhanga ·

IBANZE.com

Fungura JavaScript kugira ngo ukoreshe urubuga rwose.

Subira ahabanza