Umukinnyi wa Real Madrid n’ikipe y’Igihugu y’u Bwongereza, Jude Bellingham, yagaragaye mu mafoto n’amashusho bishya byo kwamamaza imyenda y’imbere y’uruganda Calvin Klein, mu gikorwa cyashyizwe ahagaragara ku wa Mbere, tariki ya 2 Ugushyingo 2026.
Cristiano Ronaldo Jr., umuhungu w’imfura wa Cristiano Ronaldo, yahamagariwe bwa mbere mu Ikipe y’Igihugu ya Portugal y’abatarengeje imyaka 17, mu bakinnyi 23 bazitabira imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’u Burayi cy’abatarengeje imyaka 17 kizaba mu 2027.
Umusore w’Umutaliyani Kimi Antonelli ukinira Mercedes yegukanye Shampiyona y’Isi ya Formula 1 ya 2026, aba umukinnyi muto mu mateka y’iri rushanwa ubigezeho, afite imyaka 20 n’iminsi 68.
Umunyabigwi mu mukino wa baseball, Jerry Koosman, wafashije ikipe ya New York Mets kwegukana igikombe cya World Series mu 1969, yapfuye ku wa 1 Ugushyingo 2026, nyuma yo kumara igihe arwaye.
Umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Basketball, Antino Jackson Jr., watwaranye igikombe cya Basketball Africa League (BAL) na RSSB Tigers mu 2026, agiye gufasha Al-Ittihad yo muri Libya mu rugamba rwo gushaka itike yo gukina BAL 2027.
Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro na Perezida wa Sénégal, Bassirou Diomaye Faye, mu ruzinduko yagiriye i Dakar mu gutangiza Imikino Olempike y’Urubyiruko ya Dakar 2026.
Ikipe ya Golden State Valkyries yegukanye igikombe cya Shampiyona ya Basketball y’Abagore muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (WNBA) ku nshuro ya mbere mu mateka yayo, nyuma yo gutsinda Atlanta Dream amanota 68 kuri 63, iba ikipe ya mbere yinjiye muri iyi shampiyona nyuma y’izari zisanzwe iyegukanye mu mwaka wayo wa kabiri gusa.
Umukinnyi wa Basketball, Nate Ament ufite inkomoko mu Rwanda, yageze ku manota 14 mu mukino umwe ku nshuro ya mbere kuva yatangira gukina muri Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (NBA), anatoranywa na Milwaukee Bucks nk’umukinnyi witwaye neza mu mukino bahuriyemo na Cleveland Cavaliers.
Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yifatanyije na mugenzi we wa Sénégal, Bassirou Diomaye Faye, n’abandi Bakuru b’Ibihugu mu muhango wo gutangiza Imikino Olempike y’Urubyiruko ya Dakar 2026, ibaye iya mbere mu mateka y’imikino Olempike ibereye ku mugabane wa Afurika.
Ikipe ya Al Hilal SC yo muri Sudani yatsinze Gasogi United ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi wa karindwi wa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda, BK Pro League 2026/2027, wabaye kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 31 Ukwakira 2026, kuri Kigali Pelé Stadium.
Rayon Sports yabonye intsinzi yayo ya mbere muri shampiyona y’icyiciro cya mbere y’umupira w’amaguru mu Rwanda y’uyu mwaka, itsinda Musanze FC ibitego 3-0, mu gihe Marine FC yafashe umwanya wa mbere naho Police FC igatsindwa na Al Merrikh SC.
Al Hilal yo muri Sudani, isanzwe ikina muri shampiyona y’u Rwanda, yatomboye guhura na Pyramids FC yatwaye igikombe cya Afurika mu mwaka w’imikino wa 2024/2025, mu matsinda y’irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane wa Afurika.
Umuhango wo gutanga ibihembo bya Ballon d’Or, umaze imyaka 70 ufatwa nk’umwe mu ikomeye mu mupira w’amaguru ku Isi, wanditse amateka mashya ubwo waberaga i Londres mu Bwongereza ku nshuro ya mbere, mu birori byaranzwe no guha icyubahiro Sir Stanley Matthews, Umwongereza wabaye uwa mbere wegukanye iki gihembo mu 1956, ndetse no kwishimira intsinzi ya Harry Kane, wabaye Umwongereza wa mbere ugitwaye nyuma y’imyaka 25.
Abakinnyi ba APR BBC, Craig Randall II na Teafale Lenard Jr., bagarutse ku hazaza habo muri iyi kipe, aho Randall yahishuye impamvu atifuza kuyivamo, mu gihe Lenard yasobanuye uko ubucuti bwabo bwamufashije guhindura imikinire ye ndetse n’ubuzima bwe muri rusange, ahamya ko yamubereye mukuru we atigeze agira.
Umukinnyi wa APR BBC, Adonis Filer, yatangaje ko nyuma yo gucika umutsi w’agatsinsino, byabaye ngombwa ko yongera kwiga kugenda, ndetse ko umutoza James Maye Jr. yamufashije kongera kugirira icyizere umubiri we.
Ikipe ya Al Hilal SC yo muri Sudani, isanzwe ikina muri Shampiyona y’u Rwanda ya BK Pro League, yabonye itike yo gukina amatsinda ya CAF Champions League ya 2026/2027, nyuma yo gutsinda Sidama Bunna yo muri Ethiopia ibitego 2-0 mu mukino wo kwishyura w’ijonjora rya kabiri.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’Abatarengeje imyaka 15, Amavubi U15, yongeye gutsindwa mu irushanwa rya FIFA U-15 World Cup & Festival 2026 riri kubera muri Azerbaijan, nyuma yo kunyagirwa na Albania ibitego 4-0 kuri iki Cyumweru, tariki ya 25 Ukwakira 2026.
Abafana ba Real Madrid bo mu Rwanda batsinze aba FC Barcelona kuri penaliti 4-3, nyuma y’uko amakipe yombi anganyije igitego 1-1 mu mukino wa gicuti wahuje ibyamamare mu muziki, abanyamakuru n’abandi bantu bazwi ku mbuga nkoranyambaga.
Ikipe ya Aston Villa ikina muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Bwongereza, Premier League, yagaragaje amashusho y’abakinnyi bayo basogongera ikawa y’u Rwanda, mu rwego rwo kuyimenyekanisha binyuze mu bufatanye iyi kipe ifitanye na Visit Rwanda.
Eric Eugène Murangwa, wahoze ari umunyezamu wa Rayon Sports n’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, yavuze ko ikibazo cy’umupira w’amaguru mu Rwanda atari ukubura impano, ahubwo ari imyiteguro idahagije, agaruka ku musaruro w’Amavubi y’Abatarengeje imyaka 15 ari mu irushanwa rya FIFA U15 World Cup & Festival ribera muri Azerbaijan.
Amakipe abiri akunzwe cyane mu Rwanda, APR FC na Rayon Sports, yasezerewe mu marushanwa Nyafurika kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 24 Ukwakira 2026, nyuma yo kunanirwa kugera mu matsinda ya CAF Champions League na CAF Confederation Cup.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe, yagiranye umubonano na Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, ku wa Gatandatu, tariki ya 24 Ukwakira 2026, mu bikorwa byaherekeje itangizwa ry’irushanwa rya FIFA U-15 World Cup & Festival 2026 ribera i Baku muri Azerbaijan.
Umwongereza Lewis Hamilton, wegukanye Shampiyona y’Isi ya Formula 1 inshuro zirindwi, yatangaje ko yiteguye gukora ibishoboka byose kugira ngo akomeze gusiganwa kugeza ubwo azitabira irushanwa rya African Grand Prix rizabera mu Rwanda.
Paris Saint-Germain (PSG) yatsinze Barcelona ibitego 4-2, Liverpool yigaranzura Villarreal iyitsinda 4-3, naho Manchester City inyagira AEK Athens ibitego 5-1 mu mikino ya UEFA Champions League. Kuri uyu wa Gatatu, Bayern Munich na Arsenal zirahurira mu mukino utegerejwe na benshi.
LeBron James w’imyaka 41 yatangiye umwaka we wa 24 muri NBA afasha Philadelphia 76ers gutsinda New York Knicks amanota 106-100, mu mukino wafunguraga umwaka mushya w’imikino. Knicks yatsinzwe nyuma yo kwishimira igikombe cya shampiyona iheruka kwegukana.
Ku Cyumweru, tariki ya 18 Ukwakira 2026, Real Madrid yatsinze Sevilla ibitego 4-1 mu mukino wa shampiyona ya Espagne wabereye kuri Santiago Bernabéu. Yan Diomande, ukomoka muri Côte d’Ivoire, ni umwe mu bakinnyi bitwaye neza muri uyu mukino, agira uruhare mu bitego byose bine by’ikipe ye, anatsinda igitego cya nyuma.
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 17, Amavubi U-17, yatakaje amahirwe ya mbere yo kubona itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027, nyuma yo gutsindwa na Somalia kuri penaliti 5-4, amakipe yombi yari yanganyije igitego 1-1 mu mukino wa ½ cy’irangiza cy’amajonjora ya CECAFA.
Rayon Sports yatsindiwe kuri Stade Amahoro na Black Bulls yo muri Mozambique ibitego 0-2 mu mukino ubanza w’ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup. Iyi ntsinzi isize Gikundiro isabwa kwitwara neza mu mukino wo kwishyura kugira ngo igere mu matsinda nubwo kuri benshi icyizere cyahise kiyoyoka.